25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abanyarwanda bakomeje kwitwara neza muri East Africa Got Talent

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 11-09-2019 saa 14:30:08
Abana b'Intore b'Intayoberana bashimishije abantu

Nyuma y’uko Abanyarwanda batandukanye bakomeje guhirwa mu irushanwa rya East African Got Talent ririmo kubera muri Kenya kuri iyi nshuro Umunyarwandakazi witwa Imanishimwe Delphine yemerewe gukomeza mu irushanwa.

Aya mahirwe yayabonye nyuma y’uko yasabwe gukuramo inkweto ndende yari yambaye kugira ngo abashe kuririmba neza, dore ko yari ahawe amahirwe ya kabiri kuko ubwa mbere atari yaririmbye neza.

Uyu mukobwa yagaragaye mu gace ka gatandatu k’iri rushanwa kerekanwe mu mpera z’icyumweru cyashije bikaba bimaze kumenyerwa ko iki gikorwa kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda, Citizen Tv, Clouds Tv na NBS aha mu Rwanda iki gikorwa kinyuzwa kuri televiziyo saa moya z’ijoro.

Uretse uwo mukobwa abandi biyerekanye ni abana babarizwa mu itorero Intayoberana ryari riyobowe na Kayigemera Sangwa Aline n’ubusanzwe uyobora iri torero.

Kayigenera nabwo yari yarigeze kujyana itorero ry’abana ryitwa Uruyange naryo ryabashije gukomeza. Gaetano uri mu bagize akanama nkemurampaka ukomoka muri Uganda yakunze uburyo aba bana baca umugara maze ava mu kicaro cye abasanga ku rubyiniro yambara umugara na we arahamiriza.

Mbere yo kubaha ‘Yes’ umukemurampaka Jeff Koinange yabwiye umuyobozi w’iri torero ko mu cyiciro gikurikiyeho yazahuza izi ntore n’Uruyange bagakora itorero rimwe.

Ku rundi ruhande Umunyarwandakazi Imanshimwe Delphine yerekana impano ye yo kuririmba ahera ku ndirimbo yitwa “Set fire on the rain” y’umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza .

Gusa n’ubwo yaririmbye iyi ndirimbo ntabwo abari bagize akanama nkemurampaka banyuzwe ariko yaje guhabwa andi mahirwe.

Jeff Koinange utinywa n’abahatana , yamusabye gushaka indi ndirimbo yaririmba kugira ngo bumve neza niba koko afite impano nk’iyo bakeneye.

Umunya-Tanzaniyakazi Vanessa Mdee na we yamusabye gukuramo inkweto ndende yari yambaye, kuko yabonaga zimubangamiye ndetse akanafata indangururamajwi mu ntoki. Uyu mukobwa w’imyaka 24 yarenzwe n’ibyishimo azenga amarira mu maso, maze ahita atangira kuririmba indirimbo ya Rihanna yitwa “Stay”.

Abakemurampaka bose bahise bamwereka ikimenyetso cya ‘Yes’ yemererwa kujya mu kindi kiciro . Ibyishimo byaramurenze avuza akaruru k’ibyishimo ari nako amarira y’ibyishimo atemba ku matama.

Muri aka gace itsinda rya Jehovah Shalom Acapella ryo muri Uganda ryemerewe gusimbuka ikindi kiciro rijya muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa nyuma yo kwerekana ubuhanga mu kuririmba n’amajwi yabo nta bicurangisho bakoresheje.

Uretse ibi, akandi gashya kagaragaye mu gace ka gatandatu k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent ni abakobwa b’abahindekazi bari mu itsinda ryibyina rya Indian Divas baserukiye igihugu cya Kenya nabo bakaba bemerewe gukomeza.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere muri aka karere uzaryegukana azahembwa asaga milyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihugu birimo guhatana muri iri rushanwa ni U Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya. Iri rushanwa rije nyuma y’uko muri Amerika ndetse n’U Bwongereza haba amarushanwa akomeye yo kwerekana impano zitandukanye.

Ayo marushanwa ni Britain’s Got Talent na American’s Got Talent.Mu Rwanda kandi naho hatangijwe irushanwa rya Art-Rwanda-Ubuhanzi rikaba ryitabirwa n’abafite impano zitandukanye.

Abana b’Intore b’Intayoberana bashimishije abantu

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.