25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Bumwe mu buryo abaturage basabwa kwiyambaza mu gucana butangira ibidukikije

Abanyarwanda 83% baracyakoresha ibicanwa byangiza ibidukikije

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-11-2018 saa 15:06:41

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko 83% by’Abanyarwanda bagikoresha uburyo gakondo mu gucana, mu ngo zabo cyangwa ahandi.

Ambasaderi Gatete yibukije ko igihe kigeze kugira ngo abaturage batangire gukoresha ubundi buryo bwiza bwasimbura ikoreshwa ry’inkwi.

Minisitiri Gatete Claver aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama

Yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2018, ubwo yatangizaga inama y’abashakashatsi, abashoramari, n’impuguke mu birebana n’ingufu izamara iminsi 5.

Abitabiriye iyi nama barungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyira iherezo ku ikoreshwa ry’inkwi kuko byangiza ibidukikije.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Abaturage barashishikarizwa gusimbuza inkwi ubundi buryo butangiza ibidukikije nk’imbabura zigezweho, gaze, biyogoze n’ibindi, cyane ko bidahenze.

Minisitiri Gatete yagize ati “Abanyarwanda 83% bakoresha ibicanwa byo mu buryo bwa gakondo kandi usanga byangiza ibidukikije, rero muri iki cyumweru kiswe ‘Energy Week’ cyahariwe kuganira ku by’ingufu turakangurira abantu gukoresha uburyo bwiza kandi bugezweho hadakoreshejwe inkwi, bagatangira gukoresha gaze cyangwa ibicanwa bikoreshwa za brike kandi byose ibiciro byatangiye kugabanuka.”

Minisitri w’Ibikorwaremezo kandi avuga ko ku ikubitiro ibigo binini nk’amagereza, ibitaro, ibigo bya gisirikare, ibya polisi, mu migi n’abandi bakoresha inkwi nyinshi, ari byo bigiye guherwaho mu kubakangurira kureka gukoresha uburyo bwa gakondo mu guteka.

Asobanura ko n’abatuye icyaro bakwiye gutangira gukoresha amakara ava mu bisigazwa by’ibisheke n’ahandi ku buryo bitangiza ibidukikije.

Ku birebana n’abashoye imari mu bikorwa byo gukora imbabura nziza za kijyambere, Minisitiri Gatete yatanze urugero rw’ishyirahamwe Inyenyeri rimaze imyaka 4 rikora imbabura za kijyambere zikoresha amakara akorwa mu ibarizo, akaba ari imbabura ifasha mu kugabanya imyotsi ishobora kugira ingaruka kuyikoresha ku kigero cya 98%.

Abitabiriye iyi nama bagarutse ku kuntu ikoreshwa ry’inkwi mu gucana ribangamira ibidukikije

Umuyobozi w’Umuryango Clean Cooking Alliance, Dymphna Van Der Lans avuga ko uruhare rwa buri wese harimo n’abashoramari kimwe n’abikorera ari ngombwa kugira ngo abatuye Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara usanga ari bo bafite ikibazo kinini cyo gukoresha ibiti batangire gukoresha uburyo bugezweho mu guteka.

Yavuze ko gukoresha ingufu zigezweho biri no mu ntego z’iterambere rirambye. ko byose bizagerwaho binyuze mu gukangukira guhanga udushya no kwihangira imirimo.

Icyumweru cyahariwe kuganira ku by’ingufu kizasoza ku wa Gatanu kitabiriwe n’abantu 300 baturutse mu bihugu 41 by’Afurika n’ahandi ku Isi.

Ambasaderi Gatete Claver asobanura umumaro wo guca ukubiri n’inkwi

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *