21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abanyarwanda 50% ntibishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo – Ubushakashatsi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-08-2019 saa 16:41:24
Ubushakashatsi bwagaragaje ko bamwe mu baturage batishimiye ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Transparency Rwanda Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko abagera kuri 50% batishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo naho abandi nk’abo barabyishimiye.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 2.400 mu gihugu hose, ibyiciro by’ubudehe ntibyishimiwe na ½ cy’ababajijwe ku mpamvu z’amakosa yagiye abigaragaramo abaturage bakunze gushinja inzego z’ubuyobozi bw’imidugudu.

Ubushakatsi bugaragaza ko abagera kuri 72% ari bo bitabiriye inama zishyira abantu mu byiciro by’ubudehe, abandi ngo ntibazimenye ndetse abandi ngo ntibabonye umwanya wo kuzitabira.

Ku batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, ubushakashatsi bugaragaza ko bahawe amahirwe yo kujurira, nyuma y’ubujurire ubushakashatsi bugaragaza ko igisubizo cya nyuma cyanogeye abagera kuri 27.1% bishimiye ibyavuye mu bujurire bwabo.

Imwe mu mibare yavuye mu bushakahsatsi igaragaza ko 0.3% ari bo babarirwa mu kiciro cya kane, 54% bakabarirwa mu kiciro ya 3, abagera kuri 33% babarirwa mu kiciro cya kabiri, 11% bari mu kiciro cya mbere, naho 1.5% ntibahawe ikiciro.

Aha, uwayoboye itsinda ry’abashakashatsi muri ‘Transparency International Rwanda’ Rwego Albert, avuga ko 1.5% badafite ibyiciro byatewe n’uko bamwe mu bagore bibana batabonye aho babarirwa mu byiciro kuko batasezeranye n’abagabo kandi batakibana n’imiryango yabo kongeraho abana babyaye nabo usanga badafite ikiciro babarurirwamo.

Ku bijyanye n’amakosa yagaragaye mu itangwa ry’ibyiciro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Dr. Mukabaramba Alvere, yemera ko habayeho amakosa biturutse ku bayobozi bamwe na bamwe b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage barwaniraga kujya mu byiciro bibahesha ubufasha bwo kurihira abana amashuri no kwishyurirwa Mituweri na Leta, akavuga ko iby’ubutaha bizanozwa ndetse ayo makosa agakosorwa.

Ati “Ubutaha ibyiciro by’ubudehe bizakorwa uhereye ku isibo igizwe n’ingo 15, umukuru w’isibo azaba afite amakuru y’imibereho ya buri rugo, bizatuma nta makosa yongera kubaho kandi nta n’itekinika rizabaho kuko abantu bahuriye mu isibo bazaba baziranye neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC akomeza avuga kandi ko ubufasha butangwa na Leta budakwiye gushingira ku byiciro by’ubudehe kuko ari cyo cyatumye abantu barwanira kuba mu kiciro cya mbere kugira ngo batangirwe Mituweri ndetse n’abana babo bishyurirwe kaminuza.

Ashimangira ko amakosa yose yakozwe mu byiciro by’ubushize azirindwa kugira ngo atongera kubaho, bityo ibyiciro bifashe ababirimo guhabwa ubufasha bujyanye n’imibereho yabo, bibafashe kwiteza imbere no kuva munsi y’umurongo w’ubukene.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko bamwe mu baturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.