20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abanyamakuru bazajya boroherezwa kubona amakuru y’ubutabera

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 16-10-2020 saa 20:21:49
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Nteziryayo Faustin, yavuze ko abanyamakuru bazoroherezwa kugera ku makuru arebana n'ubutabera

Abanyamakuru bijejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ko bagiye koroherezwa kubona amakuru ajyanye n’ibibera mu nkiko, byagarutsweho uyu munsi tariki ya 16 Ukwakira mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abanyamakuru amaze iminsi itatu yibanze ku bucamanza.

Insanganyamatsiko yari “Inkuru y’urubanza ikozwe neza hubahirijwe amahame y’itangazamakuru ni umusanzu ku butabera bw’u Rwanda.”

Mu gutangiza ayo mahugurwa kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Nteziryayo Faustin, yatangaje ko binyuze mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko abanyamakuru bagiye kujya boroherezwa kubona amakuru ajyana n’ibibera mu nkiko.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutangiza amahugurwa y’abanyamakuru agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no gutara amakuru arebana n’ubutabera.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa Marie-Therese yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura ayo mahugurwa ari bo Ihuriro ry’imiryango itanga Ubufasha mu by’amategeko (LAF) ku bufatanye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) n’umufatanyabikorwa ari we Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi n’abitabiriye amahugurwa.

Yagize ati: “Urwego rw’ubucamanza ku bufatanye n’itangazamakuru mu gutangaza amakuru abera mu nkiko, mu mahugurwa nk’aya bifasha abanyamakuru gutangaza amakuru neza bigatuma abaturage bamenya amakuru y’ibikorwa bibera mu nkiko, gukangurira abaturage kwirinda ibyaha. Tuzaborohereza kugera ku makuru yerekeranye n’ubutabera.”

Yabigarutseho nyuma yo kubona ko ikibazo cyo kubona amakuru mu nkiko cyakomeje kugaragazwa nk’imbogamizi ku banyamakuru aho itegeko ribasaba kubanza kwandikira urukiko babisaba, rimwe na rimwe bagatinda gusubizwa, hakaba ubwo bakererwa kubona amakuru ku manza, ari izaciwe cyangwa imyanzuro yafashwe n’inkiko.

Yongeyeho ko uruhare rw’itangazamakuru rifasha abaturage no kuboneza imitunganyirize y’urwego rw’ubutabera, bayatangaza mu buryo buboneye.

Mukamulisa yibukije ko atari byiza kuba umunyamakuru yakwandika inkuru ijyanye n’urubanza abogama.

Ati: “Igikenewe ni ugutangaza amakuru ku buryo butabogamye, ibibazo byo bikiri mu manza si byiza ko ibitangazamakuru bica urubanza kandi rutaraba. Aya mahugurwa azabafasha gutangaza amakuru arebana n’ubutabera.

Yasabye abahuguwe gusangiza bagenzi babo no kunoza amakuru ajyanye n’imanza.

Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa bahamya ko ubumenyi bahawe buzarushaho kubafasha kunoza uburyo bwo gukora inkuru zijyanye n’ubutabera (Foto Nyiraneza J.)

Umunyamakuru wavuze mu izina rya bagenzi be, Marie Louise Uwizeyimana yashimiye abateguye aya mahugurwa kuko yongerera abanyamakuru ubumenyi ku kwandika inkuru y’urubanza ikozwe mu buryo bwa gihanga hirindwa kubogama, gutangaza amakuru y’urubanza, amategeko yo kubona amakuru n’imikoranire y’inzego z’ubucamanza n’abanyamakuru hatagize ubangamira undi, ahubwo hakwifashishwa inzego zibifitiye ububasha ngo hatangazwe ibifite akamaro.

Abanyamakuru bakaba basabye ko bajya boroherezwa kubona amakuru, inzira yo gufata amajwi n’amashusho bitaborohera.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) Kananga Andrews, yashimiye abanyamakuru bafashe umwanya baza gukurikira amahugurwa anashimira Urukiko rw’Ikirenga rwabemereye gufatanya.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Barore Cleophas, yashimiye abagize uruhare bose mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa n’uburyo abahugurwaga bagaragaje ubushake mu biganiro.

Yagize ati: “Ubumenyi muduhaye ntibubaye amasigarakicaro. Turashaka kubaka ikinyamwuga abantu bakagira ubushobozi bwo kwandika ibinoze byanakunda mukaba mwagira abo mwishyurira bakaba babona buruse.”

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.