20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abantu bane bafashwe mu cyumweru kimwe bakekwaho kwiba amashanyarazi muri Musanze na Muhanga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-03-2021 saa 10:36:40

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, muri iki cyumweru dusoje abantu bane barafashwe ndetse bamwe batabwa muri yombi bakekwaho ubwo bujura bw’amashanyarazi.

Taliki ya 6 Werurwe 2021, Ukurikiyeyezu Damas na Twizerimana Vedaste bafatiwe mu Mudugudu wa Munyinya, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakekwaho kubaka imiyoboro y’amashanyarazi itemewe bagaha bamwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu amashanyarazi.

Aba bombi bahise bashyikirizwa RIB ya Muhanga kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.

Taliki 05 Werurwe 2021 i Musanze mu Murenge wa Musanze, mu Kagali ka Cyabagarura, Umudugudu wa Ruvumu, uwitwa Mutabazi Regis w’imyaka 25 yafashwe na REG ifatanyije n’inzego z’umutekano nawe yubaka umuyoboro w’amashanyarazi utemewe ndetse ahita ashyikirizwa RIB ya Cyuve ngo akurikiranwe.

Taliki 03 Werurwe 2021 i Musanze nanone mu Murenge wa Muko, mu Kagali ka Kabere, Umudugudu wa Ruvumu, uwitwa Ngizwenimana Nicodem yafashwe yibira umuriro mu nzu ye y’ubucuruzi.

Uyu nyuma yo gushyikirizwa RIB yahise yemera kwishyura amafaranga y’amande  angana na miliyoni eshatu (3,000,000 ) ndetse yemera no kwishyura amafaranga y’umuriro wose yibye nk’uko biteganywa n’itegeko nyuma ararekurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibi bikorwa bibi baba bakekwaho gukora.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati : “REG ifatanyije n’Inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu.”

Kwiba amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe rya Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.