20°C , Mostly cloudy with thunderstorms | Kigali-Rwanda

Abantu 50 bitabiriye EXPO 2018 biyemeje gutangira ubucuruzi mu Rwanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Aug 19, 2018

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga 2018 risize abantu 50 mu barenga 450 bamuritse ibicuruzwa byabo biyemeje gutangira ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Ruzibiza Stephen, Umuyobozi mukuru w’Urugaga PSF

Yagaragaje ko ubushakashatsi urugaga PSF rwakoze ku imurikagurisha mpuzamahanga ryo ku nshuro ya 21 (EXPO 2018) bwagaragaje ko abantu baryishimiye haba mu mitegurire n’uko ryagenze hagati y’abitabiriye n’abamuritse ibicuruzwa na serivisi zabo.

Imibare yagaragaje ko kuva imurikagurisha ryatangira, tariki ya 26 Nyakanga 2018 ryitabiriwe n’abantu barenga 450 bamuritse ibicuruzwa na serivisi byabo bavuye ku bantu 433 bamuritse ibicuruzwa byabo umwaka ushize.

Ati “Ikindi twabonye ni uko abantu 81 muri 400 bamuritse bemera ko bagurishije ibicuruzwa byabo, 89 bemeje ko imurikagurisha ryari riteguye mu buryo bushimishije, 92 bishimiye uko ubucuruzi bwabo bwagenze neza, ndetse abantu 50 bakaba bifuza gutangira ubucuruzi mu Rwanda”.

Abitabiriye imurikagurisha ku nshuro ya 21 bari mu byiciro bitandukanye birimo inganda zitandukanye zikorera mu Rwanda, amabanki, sosiyete z’itumanaho, ibigo by’ubwishingizi, amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi, inganda zenga ibisembuye n’ibidasembuye, ibigo by’ubwikorezi n’abafite imyidagaduro.

Urugaga PSF rwashimiye abacuruzi bakomeye, Golden Circle, bari mu byiciro umunani, barimo umushoramari wakoze ishoramari rikomeye, igikombe cyahawe rwiyemezamirimo w’umugore, rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, uwafashije abandi gukemura ibibazo bijyanye n’ubucuruzi no gufasha bagenzi be kwishyira hamwe, ufite ibikorwa by’inkunga ku baturage, ufite ubucuruzi bukora neza, umuntu wita ku bidukikije n’umushoramari ukiri muto byose bikorwa bazirikana imyaka umunani ikiciro cya Golden Circle kimaze gitangijwe.

Kugeza tariki ya 13 Kanama 2018, imurikagurisha ryari rimaze gusurwa n’abantu bagera ku bihumbi 294 bavuye ku bihumbi 270 umwaka ushize.