18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abantu 4 bakize COVID-19 mu Rwanda bamaze gusezererwa 

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 05-04-2020 saa 10:30:56
Abarwayi ba Koronavirusi bose bitabwaho n'inzego z'ubuzima mu kigo giherereye i Kanyinya

Abantu bane bari abarwayi   b’icyorezo cya Koronavirusi COVID19 bamaze gusezererwa uyu munsi ku Cyumweru tariki 05 Mata, nyuma y’aho ibizamini byabo byerekanye ko nta Koronavirusi ikirangwa mu mubiri wabo.

Abakize bavurirwaga mu kigo gifasha abanduye icyorezo cya koronavirusi giherereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda bari bamaze kugera ku 102. Bivuze ko imibare yamaze guhinduka kubera abarwayi 4 basezerewe kuri iki Cyumweru bityo hakaba hasigaye abarwayi 98.

Umwe mu bakize asezera ku baganga bamwitayeho, yiteguye gusubira mu muryango

Kuva mu Rwanda hagaragara icyorezo cya COVID19, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi.

Abanyarwanda basabwe kuguma mu rugo, kugira isuku by’umwihariko gukaraba intoki inshuro nyinshi hakoreshejwe isabune n’amazi meza, kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no gusiga metero imwe hagati y’abantu babiri hakiyongeraho no kudasuhuzanya.

Nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS),  kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni zo ziri ku isonga mu kugira umubare munini w’abagaragaweho COVID-19, zigakurikirwa na Espagne, u Butaliyani, u Budage, u Bufaransa ndetse n’u Bushinwa.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.