23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abantu 170 baguye mu mpanuka y’indege ya Ukraine muri Iran

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-01-2020 saa 05:36:10
Iyi ndege ya Ukraine yakoze impanuka imaze iminota ibiri gusa ihagurutse i Tehran muri Iran

Impanuka y’indege ya Boeing 737-800 yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ihitana abantu 170 ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege i Tehran muri Iran.

Impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki indege yahuye na byo. Nta n’umwe wabashije kurokoka muri iyo ndege ya Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Iran.

Iyo ndege yari imaze akanya gato ihagurutse, yerekeje i Kyiv mu Murwa Mukuru wa Ukraine, nk’uko bitangazwa na The  New York Times dukesha iyi nkuru.

Iyo ndege yhagurutse ku kibuga cya Imam Khomeini International Airport i Tehran 6:12 a.m, itakaza icyerekezo 6:14 a.m., ni ukuvuga nyuma y’iminota ibiri ihagurutse.

Iyi mpanuka ibaye muri Iran mu gihe iki gihugu kibanye nabi n’Amerika, ndetse Urwego rushinzwe iby’Indege muri Amerika rwategetse ko indege za Amerika zitanyura mu kirere cya Iran kugira ngo indege z’ubucuruzi zitaza kwitiranywa n’iza gisirikari zigahanurwa.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.