Abandi banyarwanda birukanwe muri Uganda, barimo uwabyariye muri gereza

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 28-04-2019 saa 19:23:33
Dusabimana Esperance n'umugabo we Muhawenimana Ezeckiel, n'akana babyaye ubwo bari bafungiye muri Uganda.

Dusabimana Esperance n’umugabo we Muhawenimana Ezeckiel bavuga ko batawe muri yombi bagiye gushyingura nyirasenge wa Dusabimana muri Uganda, kuwa 27 Nyakanga 2018.

Mu nzira bagana i Mbarara, Dusabimana avuga ko imodoka barimo yahagaritswe, bakurwamo, bicazwa hasi, hanyuma bajya gufungirwa mu Karere ka Kabale bahamara amezi icyenda.

Kuko yari amerewe nabi kubera inda yari atwite, yajyanwe ahantu ahabwa imiti, agaruye agatege bamusubiza kumufunga, aho avuga ko yakubitwaga n’abantu babibona ko atwite inda nkuru.

Ati, “Naje kubyara, kwa muganga narayeyo rimwe, bangarura kumfunga, tugakubitwa, nkatwe dutwite twategaga intoki bakazikubita, abandi bakabaryamisha bakabakubita.”

Asobanura ko kuwa 3 Nzeri 2018 nka saa 14:00, ari bwo ibise byamufashe, abo bari bafunganye bamuhamagariza abasirikari, bamushyira mu modoka yabo bamujyana kwa muganga.

Ati, “Banjyanye mu modoka y’abasirikari tujya mu bitaro bikuru, ngezeyo mpita mbyara. Maze kubyara naragarutse mba mu gihome, nkajya ndya umutsima mubisi n’ibishyimbo bibisi.”

Nyuma yo kubyara, umwana ntiyabashije kubona se kuko bari bafungiye ahantu hatandukanye. Nyina avuga ko yasabye ko babahuza akamwereka umwana ariko biba iby’ubusa.

Umwana atangiye kwiga guseka, yakomeje guhendahenda ngo arebe ko yamwereka se, baza kubyemera, ariko ngo yamuhereje se amufata nk’umunota umwe bahita babasaba gutandukana.

Ni iminsi avuga ko yari mibi cyane kuko nk’umubyeyi wabyaye atigeze yitabwaho, ahubwo yakubitwaga bikabije, mu gihe umubyeyi wabyaye aba akeneye kwerekwa urukundo.

Avuga ko babyutswaga mu gitondo bugiye gucya bagasabwa kujya gutonda umurongo hanze (kuri foleni) utinze kubyuka agakubitwa, utinze no kugaruka mu gihome agakubitwa.

Ati, “Hari ubwo bagukubitaga nk’inkoni 12 bati ryama tugukubite n’iz’umwana, bakazigukubita.”

Dusabimana Esperance n’umugabo we Muhawenimana Ezeckiel, n’akana babyaye ubwo bari bafungiye muri Uganda.

Dusabimana avuga ko imibereho mibi yo muri gereza ari yo yabaye intandaro y’urupfu rw’undi umugore wapfuye amaze kubyara, bidatinze n’umwana yabyaye na we arapfa.

Ati, “Umudamu (w’Umunyarwanda) twabaga hamwe ufite inda, yaje kubyara ariko kubera imirire mibi aza gupfa, hamaze kabiri n’umwana we ahita apfa.”

Usibye uwo mugore wapfuye, Dusabimana avuga ko hari n’undi Munyarwandakazi na we wari ufunganwe n’umugabo we aho ngaho ariko mu bihome bitandukanye, umwana wabo arapfa.

Baziraga iki?

Ikibazo babazwaga kenshi ngo ni, “ese Abanyarwanda muba mujya hehe? Ngo nibabakome! Ngo mbese Abanyarwanda muba muta igihugu cyanyu mujya hehe?”

Abajijwe icyaha babwirwaga ko bakurikiranweho, Dusabimana yagize ati, “Batubwiraga ko twinjiye mu gihugu cya Museveni tutagira ibyangombwa kandi twari tubifite.”

Avuga ko yinjira muri Uganda yari afite indangamuntu y’u Rwanda, ubwo batabwaga muri yombi ariko ngo bambuwe indangamuntu zabo bazisubizwa bagiye kugaruka mu Rwanda.

Ati, “Nari mfite indangamuntu ariko bo banditse ko tutagira ibyangombwa. Barayinyatse barayifunga, igihe dutashye bahita bayimpereza.”

Dusabimana n’umugabo we ngo bari bafungiye muri Gereza ya Ndorwa iherereye mu Karere ka Kabale, nk’uko yabibwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2019.

Leta ya Uganda yamushyikirije inzego z’u Rwanda ari kumwe n’abandi Banyarwanda umunani bari bafungiye ahantu hatandukanye, barimo n’abari bamaze imyaka bafunzwe.

Reba video ya Dusabimana asobanura uko yabyaye aba muri gereza, n’ubuzima yari abayeho muri rusange.

Mu gihe we yabwirwaga ko azira kwinjira muri Uganda nta byangombwa ndetse akabazwa icyo Abanyarwanda baba bajya gukora muri icyo gihugu, ngo hari n’ababwirwaga ko bazira kuneka.

Ngo basabwaga kwemera ko banekera u Rwanda, ubundi bagasabwa kwinjira mu gisirikari cy’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda, ubyemeye bakamutwara, ariko bo barabyanga.

Mu buhamya bwabo, bavuga ko bahatwaga ibibazo n’abasirikari barimo abavuga Ikinyarwanda, bakakubaza upfutse igitambaro mu maso ku buryo wumva ijwi utabona ukubaza.

Abenshi bavuga ko bari bafungiye mu nyubako z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza rya Gisirikari muri Uganda ruzwi nka CMI, ziri ahitwa Mbuya mu Mujyi wa Kampala.

Muri bo hari Bakoreyubusa Simoni wo mu Karere ka Ruhango, uvuga ko we yatawe muri yombi kuwa 4 Mata 2018, ajyanwa ahantu bamukubitaga bakanamukorera ibyuma biremereye bimuvuna mu gituza.

Ati, “Agatuza bashyiragaho ibyuma bitatu, bino baterura bya aritere, ku maguru, ku nda, bakambwira ngo ninshiduke nzamure igituza, agatuza karakuka, umugongo urandya.”

Inkovu afite mu mbavu z’iburyo n’iz’ibumoso, ku kuboko no ku gatsinsino, asobanura ko ari ibyuma bamujombaga atazi ubwoko bwabyo kuko yabaga apfutse mu maso atabona.

Reba video ya Bakoreyubusa asobanura uko bamuhohoteraga, ngo bamusabaga kwemera ko ari maneko y’u Rwanda.

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda urimo ibibazo kuva mu mwaka wa 2017, aho u Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bajya muri icyo gihugu, bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda kandi ruhamya ko Uganda ikorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ndetse ikanayifasha mu kubona abayoboke, ibintu u Rwanda ruvuga ko bitagakwiye kuba bikorwa.

Uganda ivuga ko ibyo bitajya bibaho, ikavuga kandi ko Umunyarwanda wubahiriza amategeko y’igihugu adafungwa, ariko u Rwanda rukavuga ko rufite ibimenyetso ko bibaho.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kuba ukekwaho icyaha yafungwa atari ikibazo, ariko ko bikwiye gukorwa mu mucyo agashyikirizwa inkiko, ibyo kumufungira ahatazwi bikirindwa.

Twahirwa Vianney wo mu Karere ka Kayonza yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko yagaruwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 3 n’amezi 4 afunzwe, ataragezwa mu rukiko na rumwe.

Mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukirimo igitotsi, u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda, rusobanura ko impamvu ari uko umutekano wabo muri Uganda utizewe.

Uganda mu bihe bitandukanye yirukanwe Abanyarwanda, aho ibazana ikabageza ku mupaka w’ibuhugu byombi, bagashyikirizwa uruhande rw’u Rwanda, kuva mu mwaka wa 2017 ubwo umwuka mubi watangiraga gututumba.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.