27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Abagize Unity Club na bo baje mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda, basaba abanyarwanda kubikunda ndetse babizeza ubuvugizi ku kibazo cy'ibiciro byabyo biri hejuru

Abamurika ibikorerwa mu Rwanda basabwe kwita ku buziranenge bwabyo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-12-2018 saa 14:51:02

Abamurika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) basabwe kwita ku buziranenge bw’ibicirizwa byabo kugira ngo bibashe guhatana ku masoko yo mu Rwanda n’ayo hanze.

Muriro Anicet, Umuyobozi wa gahunda ya Zamukanubuziranenge mu Kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) yabwiye abamurika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ko ubuziranenge atari ikintu kirangira umunsi umwe ko ahubwo ari urugendo.

Ati “ Ubuziranenge si ikintu kirangira umunsi umwe, ni urugendo rutangirira ku ntera ya mbere yo gutunganya igicuruzwa rugakomeza kugeza ku ntera yisumbuye, aho gihabwa ikirango cy’ubuziranenge nyuma yo gusuzumwa niba kibufite cyangwa kubwujuje.”

Muriro yabahaye urugero rw’umutobe w’ibitoki, avuga ko uburyo insina iterwa n’uburyo itunganywa bigomba kwitabwaho kugira ngo umutobe uzagerweho wujuje ubuziranenge.

Yavuze ko uburyo bwo gutara ibitoki no kubyenga na byo ari indi ntera igomba kwitabwaho ngo umutobe uzaboneke wujuje ubuziranenge busabwa, uburyo bwo kuwubika nayo n’indi ntera.

Uyu muyobozi kandi yatanze urugero ku buki, avuga ko uburyo bwo kororera inzuki bukeneye kwitabwaho no gukorwa neza, kubuhakura na byo bigomba kwitwararikwa kugira ngo ubuki buzaboneke bwujuje ubuziranenge, uburyo bwo kubuteka no kubuyungurura na bwo ni indi ntera yo kwitwararikwa kugeza ubuki bubonetse.

Ati “ Iyo urugendo rwo kugera ku gicuruzwa rwitaweho mu buryo bunoze kandi bwiza, akenshi igicuruzwa cya nyuma kivuyemo usanga kitari kure y’ubuziranenge, haba hasigaye kunoza utuntu tumwe na tumwe, ariko iyo urugendo rwose rutitaweho, igicuruzwa cya nyuma kiboneka nta buziranenge na mba gifite.”

Muriro yasabye inganda kwita kuri ibyo byose kugira ngo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bigire ubwiza n’agaciro ko gucuruzwa ku masoko y’u Rwanda no hanze yarwo.

Umuhuzabikorwa wa Zamukanabuziranenge avuga ko hari ibintu bigenderwaho mu kwemeza ko igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda, nko kuba cyujuje amategeko y’ubuziranenge, kuba gitanga imisoro, kuba cyanditswe no kuba gifite ikirango cy’ibikorerwa mu Rwanda.

Muriro yavuze ko harimo hatunganywa ikirango cya Made in Rwanda mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo kidashobora kwiganwa kugira ngo kizatangire gushyirwa ku bicuruzwa byujuje ibikenewe byose.

Bamwe mu bamurika ibikorerwa mu Rwanda bavuze ko bagiye gukora ibishoboka ngo bicuruzwa byabo byuzuze ibisabwa, bityo bibashe gucuruzwa ku masoko yo mu Rwanda no hanze yayo.

Isimbi Marlene ni umwe mu baje kumurika ibicuruzwa binyuranye bituruka ku mbuto, bigizwe na divayi, imitobe, confitire n’ibindi, avuga ko agiye gutangira kwita ku rugendo rwose ibicuruzwa bye binyuramo kugira ngo bijye bigera ku ntera yo kuribwa byujuje ibisabwa, bityo ikigo cy’ubuziranenge nikimusuzumira gisange nta kibazo guhari.

Rugamba Kevin nawe ni umwe mu bamurika ibikomoka ku mpu bigizwe n’inkweto n’ibikapu, avuga ko agiye kwita cyane cyane ku nzira ibyo akora binyuramo kugira ngo ibicirizwa bye ni bijya gusuzumwa bizasange byujuje ubuzirange busabwa.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *