21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda barenze 23,000

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-04-2021 saa 21:49:39

Guhera muri Werurwe kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, umubare w’abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda umaze kugera ku 23,041 byatahuwe mu bipimo 1,194,484.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mata 2021 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri abo bamaze gutahurwa harimo 179  batahuwe mu masaha 24 ashize, mu bipimo byafashwe bigera ku 5,266.

Abarwayi bashya barimo abo mu Karere ka Huye 62, Nyamagabe 46, Gisagara 14,  Umujyi wa Kigali 13, Rusizi 8, Nyaruguru 6, Ngoma 6,  Bugesera 6, Gakenke 5,   Rwamagana 3, Ngororero 2, Ruhango 2,  Rubavu 2, Rulindo 1, Nyanza 1, Muhanga 1 na Karongi 1. 

Ni mu gihe uyu munsi abakize ari 130 batumye abamaze gukira bose uhereye mu mwaka ushize bagera ku 20,835 bangana na 90.5%.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,892 barimo batanu barembye. Uyu munsi nta murwayi mushya cyahitanye, bityo abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo baguma kuri 314 bangana na 1.4% by’abarwayi bamaze gutahurwa guhera umwaka ushize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya  zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Guhera taliki ya 2 Mata 2021 hatangiye igikorwa cyo gutanga doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 ikazageza ku ya 21 Mata.  Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zirakomorewe. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zarasubukuwe ndetse n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z’ijoro (8:00).

Guhera kuri uyu wa 7 Mata 2021, imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko higanje ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu gihugu uretse   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 4.2 barimo miliyoni 3.8 z’abamaze gukira, n’abarenga ibihumbi 114 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 133 barimo miliyoni 107 z’abakize ndetse na miliyoni 2.8 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.