21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abamaze gutahurwaho COVID-19 mu Rwanda bageze ku 18,053

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-02-2021 saa 20:38:56

Kuri  iki Cyumweru taliki ya 21 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 65 b’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva muri Werurwe 2020 ugera ku 18,053.

Uyu munsi nanone hatangajwe urupfu rw’abantu 2 bazize icyo cyorezo, bituma abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bagera kuri 249 bangana na 1.3% by’abacyanduye.

Ababuze ubuzima mu masaha 24 ashize ni umugore w’imyaka 60 n’umugabo w’imyaka 92  bo mu Mujyi wa Kigali, Leta ikaba yihanganishije abo mu miryango yabo basigaye.

Nanone hatangajwe abantu 206 bakize COVID-19 mu Rwanda,  bituma umubare w’abamaze gukira muri rusange ugera ku 16,803 bangana na 93%. Kugeza ubu abakirwaye ni 1,001  barimo abantu icyenda barembye.

Abarwayi bashya bo barimo abo mu Mujyi wa Kigali 21, Nyaruguru 7,  Rwamagana 5, Nyanza 4,  Gisagara 4, Rusizi 3, Rubavu 3, Ngororero 3, Ruhango 2,  Huye 2, Gatsibo 2,  Muhanga 2, Kamonyi 2, Nyamagabe 1, Musanze 1, Burera 1, Gicumbi 1 na Karongi 1. 

Imibare y’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo yabonetse mu bipimo 978,050 birimo 4,128 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho ubukana bw’icyorezo bukomeje kugabanyuka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Ibindi byiciro bizakomerezaho ubwo u Rwanda ruzatangira kwakira inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX n’iy’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gishinzwe gukwirakwiza imiti.

Guhera ku ya 23 Gashyantare 2021   mu Rwanda ingendo zizaba zibujijwe guhera saa mbiri kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Amashuri yo mu Gihugu hose yemerewe gufungurwa guhera ku ya 23 Gashyantare 2021  kimwe n’insengero zari zisanzwe zaremerewe gukora nyuma y’ubugenzuzi zakorewe bukagaragaza ko zujuje ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool)  byo birasubitswe  mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero,  kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro .

Abamaze kwandura ku Isi barasaga miliyoni 111 barimo abasaga  miliyoni 87 bakize n’abapfuye barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 475.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.