Abakuru n’abato bagaragaje uko babona Umuganura mu Rwanda

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 07-08-2020 saa 13:39:34
Ku munsi w'Umuganura, abantu barasabana bakanasangira ibiryo bitetse kinyarwanda

Buri mwaka Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura, uyu mwaka ukaba wijihijwe uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama, aho Abanyarwanda basangira bakishimira ibyiza bagezeho mu miryango yabo (buri mu ryango ukwawo) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubusanzwe kera Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura barahuraga, bagasangira umwero wabo cyane cyane amarwa kuko amasaka yabaga yeze, bagasabana bagahurira hamwe mu miryango bishimira gusangira ibyo bejeje.

Imiryango yaratumiranaga, bakizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Icyo gihe kandi basangiraga n’ibiribwa bya Kinyarwanda birimo umutsima w’amasaka (rukacarara), imyumbati, impengeri, ibishyimbo, amadegede, imboga n’ibindi.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda basheshe akanguhe ndetse n’abakiri bato, bose bagaragaza ko babona Umuganura nka gahuzamiryango.

Nubwo guhuriza hamwe imiryango itandukanye bidashoboka, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) yatangaje ko bishoboka kuganuza abandi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga.

Umuganura ukomeza ubumwe bw’imiryango

Umubyeyi w’imyaka 84, Kamagwera yatangarije Imvaho Nshya ko umunsi w’umuganura waheraga mu muryango, ugashimangira umubano hagati y’imiryango n’abaturanyi.

Yagize ati “Umuganura wagiraga uruhare mu gukomeza ubumwe mu bagize umuryango ndetse bigashimangira imibarire myiza mu baturanyi, kuko wabaga ari umwanya wo gusangira no gusabana”.

Yongeyeho ko ku munsi w’Umuganura abantu bishimiraga ko bejeje bagashimishwa no gusangira, mugenzi wabo wabaga atarejeje neza bakamutumira nawe akifatanya nabo kwizihiza umuganura, bakamuganuza. Wabaga ari umunsi w’ibyishimo, abantu bakanywa ibigage n’inzagwa. Banaryaga ibiryo bitetse Kinyarwanda birimo umutsima w’amasaka (rukacarara), ibishyimbo bigeretseho imyumbati, amadegede, isogi n’ibindi.

Umusaza Gakwerere w’imyaka 82 we yavuze koko umwana ufite urugo mbere yo guhinga mu kwe yabanzaga kujya kwa se akamuhingira ari byo bitaga “gusohora imbuto”, akabona guhinga mu kwe. Mbere yo kurya ku byo yejeje na bwo yagombaga kujya iwabo kuganuza ababyeyi.

Ati: “Kwizihiza Umuganura byashimangiraga ubumwe kuko icyo gihe abana banjye bubatse ingo zabo banzaniraga Umuganura nkatumira inshuti zange, ngatumira bene wacu tugasabana”.

Yanavuze ko byari umuco, kuko kuba imiryango yateranye wari umunsi mwiza wo kwikebuka, hagashimwa abakoze neza n’ibigwari bikagawa, bityo bigatuma habamo kugorora.

Ikindi kandi wari umwanya wo kumenya umuco nyarwanda mu nzego zitandukanye kuko haririmbwaga indirimbo bakanabyina mu buryo bwa gakondo, bagacuranga inanga, abakiri bato bagasobanurirwa amavu n’amavuko y’umunsi w’Umuganura.

Yemeza ko Umunsi w’Umuganura ugomba gukomeza kwizihizwa kubera ko utuma abakiri bato bakomeza gusigasira umuco wo mu bihe byo hambere kuko bishimangira ubumwe n’ubufatanye byarangaga Abanyarwanda kuva kera, bityo n’abubu kimwe n’ab’ahazaza bagakomeza kubaka ubumwe bw’imiryango bishimira ibyo bagezeho bagaharanira no gukora cyane.

Umusore ufite imyaka 21 yagize icyo avuga ku muganura, ati: “Ubusanzwe twajyaga duhurira hamwe mu miryango tukizihiza Umuganura, uyu mwaka ntibikunze kubera Covid-19. Gusa ubusanzwe ku muganura twasabanaga ari mu muryango ndetse no mu baturanyi, umuntu akavuga ati dore icyo nagezeho.

Ku rubyiruko uyu ni umwanya mwiza wo kuzirikana ko umurimo wose umuntu aba ashaka gutera imbere, bityo kandi tunibuka ubumwe n’urukundo byarangaga Abanyarwanda, natwe tugomba kubigira ihame. Ni umwanya mwiza wo kwishakamo ibisubizo dufatanyije”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.