Abakoresha barasabwa kubahiriza igihe ntarengwa cyo guhuza amasezerano y’akazi n’Itegeko rishya ry’umurimo

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 13-08-2019 saa 08:43:51
Mberabagabo Fabien Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri MIFOTRA ( Foto Mucyo R.)

Abakoresha n’abakozi baributswa ko hashyizweho igihe ntarengwa cyo kuba amasezerano y’akazi yahujwe n’Itegeko rishya ry’umurimo ryagiyeho ku itariki ya 30 Kanama 2018.

Hashyizweho inzibacyuho y’amezi 12 uhereye igihe itegeko ryagiriyeho, kugira ngo amasezerano yose yasinywe mbere y’uko rijyaho abe yahujwe na ryo.

Mberabagabo Fabien Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yabigarutseho asobanura zimwe mu mpinduka ziri muri ririya tegeko rishya N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryasimbuye iryo muri 2009.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Impamvu yo kubihuza ni uko ushobora gusanga mu masezerano yasinywe hari bimwe bivugwamo bitagiteganyijwe muri iri tegeko rishya”.

Mberabagabo yanakanguriye abakoresha kuryubahiriza kuko ari byo bituma bagera ku musaruro bifuza.

Yagize ati: “Kubahiriza itegeko ry’umurimo bifite inyungu ku musaruro w’ikigo, abakozi ni bo mbaraga z’umukoresha, ntabwo ashobora kugera ku musaruro yifuza adafite abakozi, kandi bisaba ko uburenganzira amategeko abagenera bwubahirizwa, imicungire yabo ikaba inoze kugira ngo babashe gutanga umusaruro”.

Impamvu itegeko ry’umurimo ryavuguruwe

Mberabagabo yagarutse ku mpamvu zatumye itegeko ry’umurimo rivugurwa, avuga ko icya mbere ari uko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organization/ILO), hari amasezerano mpuzamahanga ruba rwarasinye ajyanye no guteza imbere umurimo, hakaba hari n’ayo ruherutse gushyiraho umukono muri 2017 agera kuri atandatu. Amwe muri yo arebana n’ibigo byigenga bishakira abakozi imirimo, amasezerano mpuzamahanga yo guteza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi n’ajyanye no kunoza umurimo.

Ayo masezerano iyo amaze gusinywa biba ari ngombwa ko yinjizwa mu mategeko y’Igihugu kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu ari uko ririya tegeko ryo muri 2009 ryagiye rigaragaza imbogamizi mu kurishyira mu bikorwa, hari ibibazo byagiye bigaragazwa n’abakozi, abakoresha na MIFROTRA ubwayo hari ibyo yagiye ibona muri iryo shyirwa mu bikorwa.

Ati: “Byatumye dutekereza kurivugurura kugira ngo dukemure ibyo bibazo byagendaga bigaragara”.

Itegeko ry’umurimo rishyirwaho kugira ngo rigaragaze uburenganzira n’inshingano by’umukozi n’umukoresha, kandi buri wese akaba afite aho ubwo burenganzira n’inshingano bye bigarukira.

Zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rishya

Mberabagabo yagarutse ku birebana no kuziba icyuho cyagiye kiboneka mu itegeko rya mbere agira ati: “Ubu itegeko ry’umurimo rireba imirimo yanditse (formal sector) n’imirimo itanditse (informal sector), iryari ririho mbere ryarebaga imirimo yanditse, rikareba n’imirimo itanditse ariko ku bintu bimwe rikagira ibyo risiga”.

Urugero ni uko ngo ryarebaga ibijyanye no guteganyiriza abakozi bo mu mirimo itanditse, ariko ugasanga risiga ibindi birebana n’uburenganzira ku mushahara, ibijyanye n’umushahara fatizo, kuba umukozi ukora mu mirimo itanditse yakwishyira hamwe n’abandi muri za sendika cyangwa ngo umukoresha abe yajya mu mashyirahamwe y’abakoresha.

Mu rwego rw’imirimo itanditse, avuga ko ubu itegeko ritakireba gusa ibijyanye no guteganyiriza umukozi, ahubwo rinateganya ko agomba kugira uburenganzira ku mushahara kuko nubwo yahembwaga ariko ntiryabisobanuraga neza, rinateganya uburenganzira ku mushahara fatizo, uburenganzira ku bijyanye n’ubuzima n’umutekano mu kazi n’uburenganzira ku biruhuko (Congé).

Impinduka ku birebana n’imperekeza

Mberabagabo avuga ko mbere byari biteganyijwe ko umukozi ukoze kugeza ku mezi 12 ahabwa imperekeza, ariko ugasanga harimo urujijo ku mukozi ukwiye kuzihabwa, kuko n’uwabaga yakoze amakosa yazisabaga kandi yakoze amakoza akomeye atuma umukoresha amwirukana.

Itegeko rishya rigaragaza ko abahabwa imperekeza bari mu byiciro bitatu: hari umukozi usezererwa mu kazi kubera ko yaburiwe umurimo; mu kigo yakoragamo habaye ivugurura umwanya yakoragamo ukavaho.

Undi ni uwagize uburwayi akarenza amezi 6 atarabasha kugira imbaraga ngo asubire mu kazi, umukoresha ashobora kumusezerera nk’uko biteganywa n’itegeko.

Aha ariko ntibivuze ko byanze bikunze agomba gusezererwa kuko nko mu rwego rw’abikorera umukoresha ashobora kumva yamwihanganira kugeza igihe akiriye akagaruka mu kazi.

Abandi ni abakozi basezerewe bitewe no guhindura imikorere y’ikigo mu rwego rw’ikoranabuhanga, bikaba ngombwa kubagabanya.

Yagize ati: “Mbere byasaga nk’aho biri rusange buri wese wabaga akoze amezi 12, agiye kugenda yumvaga ko agomba guhabwa imperekeza nubwo yaba yakoze n’amakosa”.

Imperekeza zariyongereye

Mu itegeko rishya imperekeza zariyongereye ugeranyije n’uko zari zimeze mbere.

Nkuko Mberabagabo abigarukaho, iza mbere zari nkeya ugereranyije n’uko ubuzima bugenda buhinduka, itegeko ryateganyaga ko umukozi ufite uburambe kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itanu agomba guhabwa imperekeza y’umushahara w’ukwezi kumwe, ubu byabaye amezi abiri, uri hagati y’imyaka 5 na 10 ahabwa amezi 3, ku myaka 10 kugeza kuri 15 byabaye amezi 4, kuva kuri 15 kugeza kuri 20 byabaye amezi 5, kuva kuri 20 kugeza kuri 25 ni amezi 6, na ho kuva ku myaka 25 kuzamura ni amezi arindwi y’umushahara.

Avuga ko hakozwe ku buryo amafaranga ataba menshi cyane kugira ngo ataremerera umukoresha akananirwa kuyatanga.

Guteganyiriza abakozi

Itegeko riteganya ko umukoresha ateganyiriza umukozi ku bijyanye n’izabukuru ndetse n’ibyago bikomoka ku kazi; bishobora kuba impanuka cyangwa se uburwayi bukomoka ku kazi. Iyo umukozi ahuye n’uburwayi cyangwa agiye mu zabukuru Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kiramugoboka.

Mberabagabo avuga ko hagiye hagaragara ikibazo cy’abakoresha badateganyiriza abakozi, umukozi agahura n’ impanuka mu kazi wajya kureba ugasanga umukoresha ataramuteganyirije, itegeko rya 2009 ryarimo icyuho kuko riterekanaga neza icyo umukoresha agomba gukora igihe bigaragaye ko atateganyirije umukozi.

Ubu itegeko riteganya ko igihe umukozi atateganyirijwe ku bijyanye n’impanuka mu kazi, umukoresha yirengera amafaranga yose RSSB yari kuzaha uwo mukozi igihe yahuye n’ibyago bikomoka ku kazi.

Mu gice cya kabiri k’iyi nkuru, Imvaho Nshya izabagezaho izindi mpinduka ziri mu Itegeko rishya ry’umurimo zirimo izirebana n’ibihano.

Mberabagabo Fabien Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri MIFOTRA ( Foto Mucyo R.)

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Abakoresha barasabwa kubahiriza igihe ntarengwa cyo guhuza amasezerano y’akazi n’Itegeko rishya ry’umurimo”

  1. Turabishimye ni byiza ariko bibande kuri security companies banze gutanga imperekeza ugasanga umuntu akoze imyaka 5 agataha nta mperekeza?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.