15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Abakinnyi bagiye kugira ijambo mu byemezo bibafatirwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 20-11-2020 saa 15:08:18
Abari bitabiriye ihuriro ry'abakinnyi ku nshuro ya mbere

Muri Gashyantare 2020 ni bwo hatowe Komite nyobozi ya Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda ku busabe bwa Komite Mpuzamahanga Olempike “CIO”.

Nyuma  tariki 11 Ukwakira  2020 ni bwo iyi Komisiyo yemejwe n’inama y’inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda.

Kuva tariki 19 kugeza 21 Ugushyingo 2020, Komite Olempike y’ u Rwanda ibinyujije muri iyi Komisiyo y’abakinnyi yateguye ihuriro ry’abakinnyi ku nshuro ya mbere.

Iri ruriro rikaba rigizwe n’abantu 105 baturutse mu mashyirahamwe 25 y’imikino. Hari kandi abakinnyi 4 bafite buruse ya Komite Olempike,  abakinnyi  4 bari muri gahunda y’ikunga ihabwa amakipe, abakinnyi 6 batewe inkunga na Komite Olempike ku rwego rw’Afurika “ANOCA”.

Hari kandi abahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike mu myaka yo hambere “Olympians” 16 ndetse n’abandi 25 bari bahagarariye buri shyirahamwe ry’umukino.

Muri iri huriro  haganiriwe  ku ndangagaciro Olempike, kwihangira imirimo, kurwanya ikoreshwa ry’ibitera imbaraga ndetse no kurwanya COVID-19.

Ni muri urwo rwego ku munsi wa mbere w’iri huriro, tariki 19 Ugushyingo 2020,  Komite Olempike y’u Rwanda  ku bufatanye na Ambasade ya Repubulika y’u Budage mu Rwanda  batangije ubukangurambaga bw’iminsi 10 mu  kurwanya icyorezo cya COVID-19  aho bazakoresha abari mu muryango mugari wa siporo aho ubutumwa bukubiyemo ingamba zafashwe  zo kurwanya  COVID-19  buzanyuzwa  mu miyoboro itandukanye irimo itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga za Komite Olempike y’u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz akaba yaratangaje ko bishimiye gufatanya na Komite Olempike y’u Rwanda  mu gutangira ubu bukangurambaga binyuze muri siporo. Akomeza avuga ko buri  wese akwiye kwirinda.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Thomas Kurz

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens agaruka kuri iri huriro ry’abakinnyi  yavuze ko CIO yafashe ikemezo cyo gushyiraho iyi Komisiyo  y’abakinnyi mu nzego zose kuko bifuza ko umukinnyi aba umutima w’ibikorwa byose bya siporo.

Akomeza avuga ko mu mashyirahamwe yose y’imikino hagomba kubamo iyi komisiyo kandi bakajya mu nzego zifata ibyemezo.

Amb. Munyabagisha yavuze ko uyu ari  umwanya mwiza wo gusobanurira abakinnyi  iby’iri huriro, inshingazo zabo ndetse n’icyo CIO ibitezeho  ariko banamenye  imikorere n’imikoranire y’inzego za siporo.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens

Iri huriro ry’abakinnyi rizabafasha kugira ijambo ku byemezo bibafatirwa.  Amb. Munyabagisha ati : “ Mu nzego zose zifata ibyemezo   urubyiruko rurahagarariwe no muri siporo ni ko bikwiye kugenda, ubu turimo gukangurira abakinnyi kwihuriza hamwe kugira ngo igihe habaye ikibazo cyumvikane  kuko  nta bwo abakinnyi bagomba gufatirwa ibyemezo badafite uburenganzira bwo kwivugira.”

Iyi gahunda, Amb Munyabagisha yemeza ko  mu mashyirahamwe yose y’imikino  bazayitabira kuko CIO yemeje ko abatazaba bafite Komisiyo y’abakinnyi inkunga bahabwaga zizagabanuka.

Abakinnyi bishimiye iri huriro

Akumuntu Kavalo Patrick ukinira ikipe ya Gisagara VC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball yavuze ko babyishimiye nk’abakinnyi kuko ubusanzwe nta rwego rwabavugiraga nk’abakinnyi  aho ibyemezo bibafatirwa nta ruhare babigiramo kandi ari bo bagenerwabikorwa.

Yagize ati : “ Hari igihe umuyobozi cyangwa umutoza yirengagiza ibibazo by’abakinnyi ariko ubu noneho  ni byiza kuko  ijwi ryacu rigiye kuzamuka”.

Yashimiye Komite Olempike ku bufasha barimo kugenerwa kugira ngo bibafashe kugera ku ntego bihaye yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Olempike 2021.

Mukobwankawe Liliane, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball akaba ari na Visi Perezida wa Komisiyo y’abakinnyi  agaragaza ko ubundi ibibazo abakinnyi babisangiye igisigaye ari ukureba uko byakemuka.

Ati : “Hari uburyo umukinnyi ategurwa, ibindi ni iby’amakipe n’abakinnyi  gusa byo ni  ukubanza kubyumva tukareba amasezerano y’ikipe iba yaragiranye  n’umukinnyi cyangwa ishyirahamwe ry’umukino rukana   tukabahuza kugira ngo bumvikane.”

Muhitira Felicien “Magare” ubu wamaze kubona itike yo guserukira u Rwanda mu mikino Olempike izabera i Tokyo muri 2021  mu mikino ngororamubiri nawe yishimiye iri huriro ndetse anagaragaza ko yishimiye guhura n’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu minsi yatambutse ko byamwongereye imbaraga binamuremamo ikizere cyo kuzitwara neza agahesha ishema igihugu.

Agaruka ku bibazo abakinnyi bahura na byo, Muhitira avuga ko  yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2014 ariko yagiye yimwa amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye.

Akomeza avuga ko  akimara kubona  itike  yumvaga atazajyayo ariko ko ashimira Komite Olempike y’u Rwanda ku bufasha bamuhaye kuko no mu bihe bya COVID-19  nta kibazo yahuye nacyo yakomeje imyitozo ubu we na mugenzi we   bemerewe n’indi nkunga ya miriyoni 4 kugira ngo  bakomeze bitegura bazitware  neza.

Muri iki kiciro, Muhitira Felicien na Hakizimana John  babonye itike yo guserukira u Rwanda mu mikino Olempike 2021.

Umutoza w’ikipe ya The Hoops ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore  mu Basketball,   Mutokambari Moise  avuga iki kintu ari kiza kuri siporo kuko ishingiye ku mukinnyi. Ati “ Uyu ni umwanya wo kongera guha agaciro umukinnyi kuko ni we utanga ibyishimo.”

Yakomeje avuga ko ibi bizatuma  abakinnyi  bagira ijambo ku bibakorerwa n’ibibagenerwa aho bazajya bahura bahuze ibitekerezo ndetse bagire n’ingamba bafata ku bibagenerwa  ndetse bibe n’umwanya mwiza wo kumenyana kugira ngo bafatanyirize hamwe kuzamura siporo y’u Rwanda.

Ubwo hatangizwaga iri huriro, Komite Olempike  y’u Rwanda yageneye ishimwe abaserukiye mu Rwanda mu mikino Olempike ndetse n’abakinnyi bagiye baserukira u Rwanda mu mikino itandukanye mpuzamahanga yaba mu bakuru ndetse n’abakiri bato.

Abakinnyi kandi  barimo kwitegura  kuzitabira imikino Olempike i Tokyo ari bo  Muhitira Felicien na John Hakizimana bashyikirijwe inkunga bagenewe na ANOCA ya miriyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukinnyi naho ikipe ya Beach Volleyball ikirimo gushakisha itike ihabwa  miriyoni 28. Iyi kipe igizwe na  Ntagengwa Olivier  ukinana na Akumuntu Kavalo Patrick  ndetse na  Gatsinzi Vénuste  ukinana na Habintwali Fils.

Iri huriro ry’iminsi 3 biteganyijwe ko rizasozwa ku munsi w’ejo ku wa  Gatandu tariki 21 Ugushyingo 2020.

Abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike bahawe ishimwe

Hatanzwe ibikoresho byo kwifashisha mu kwirinda COVID-19

Abaserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye na bo bahawe ishimwe

Abagenewe inkunga yo kubafasha kwitegura imikino Olempike 2021

Ikipe ya Beach Volleyball mu bagabo

Muhitira Felicien

Hakizimana John

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Abakinnyi bagiye kugira ijambo mu byemezo bibafatirwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.