Abahuguwe n’abatoza ba Arsenal biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bize

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 22-02-2019 saa 17:22:55
Ubwo abatoza bahuguwe bari bamaze guhabwa impamyabumenyi

Abatoza 50 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ni bo bahuguwe n’abatoza baturutse muri Arsenal mu gihe k’iminsi itanu aho yatangiye tariki 18 agasozwa tariki 22 Gashyantare 2019.

Aba batoza bari baje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri baje muri gahunda u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Arsenal mu gukurura ba mukerarugendo bakaza gusura u Rwanda ”Visit Rwanda” ariko hakaba harimo gahunda yo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa tariki 22 Gashyantare 2019, umwe mu bari bahagarariye abatoza bahuguwe, Nsengiyumva Innocent yatangaje ko amahugurwa yagenze neza kandi bayungukiyemo byinshi.

Yakomeje avuga ko ibyo bize bagiye kubishyira mu bikorwa bagategura abakinnyi kugira ngo mu minsi iri mbere u Rwanda ruzabe rufite abakinnyi bakomeye.

Umwe mu batoza batanze aya mahugurwa, Simon McManus yashimiye cyane aba batoza bahuguwe anavugwa ko bagaragaje ubushake kandi ko bumvise neza ibyo bigishijwe. Ati «Twarebeye hamwe uburyo bw’imikinire mu gusatira izamu, kugarira ndetse no kubihuza, ndizera ko bizabafasha. »

Ushinzwe Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA » Eng Nshimiyimana Alexis Redumptus yavuze ko iyi gahunda ari nziza kuko izabafasha mu gahunda nshya yo kuzamumura umupira w’amaguru bihereye mu mashuri.

Yakomeje avuga ko hafi ya bose muri aba batoza bahuguwe ari abarimu bikaba bitanga ikizere ko bazakora neza ibyo bahunguriwe.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo « MINISPOC », Rurangayire Guy usanzwe ari umuyobozi wa Siporo w’agateganyo yashimiye aba batoza bitabiriye amahugurwa . Yanashimye kandi ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku kemezo bwafashe kugira ngo u Rwanda rusurwe.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ya « Visit Rwanda » bafatanyije n’ikipe ya Arsenal uretse guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi bijyanye nabyo harimo igice cyo guteza imbere umupira w’amagauru bihereye mu bana bato n’abandi barimo abatoza.

Rurangayire akaba yarasabye aba batoza bahuguwe gushyira imbagara mu byo bize kugira ngo bizabagirire akamaro bityo n’abana bazamuke bagere no ku rwego rwo hejuru.

Aba batoza bo mu ikipe ya Arsenal mu Kwakira 2018 bari baje mu Rwanda aho batoje abana 50 barimo 25 b’abahungu na 25 b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 batoranyijwe mu gihugu hose. Iyi akaba ari gahunda izakomeza.

Uretse kuba aba batoza bo muri Arsenal baza mu Rwanda biteganyijwe ko hari n’igihe abatoza bo mu Rwanda bazajya mu Bwongereza mu rwo kongera ubumenyi mu mitoreze.

Ubwo abatoza bahuguwe bari bamaze guhabwa impamyabumenyi

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.