21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abahinzi b’umuceri bahuye n’ibiza bafite ubwishingizi bishyuwe

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 16-01-2020 saa 18:06:26
Ubwo abahinzi bashyikirizwaga sheki yo kubishyura imyaka yabo yangijwe n'ibiza, kuko bari barayishyize mu bwishingizi (Foto MINAGRI)

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye iyi gahunda, imyaka yabo ikaza kwibasirwa n’ibiza, bishyuwe amafaranga y’u Rwanda 13,538,113.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 16 Mutarama 2020.  Abahinzi bishyuwe ni ab’umuceri bahuye n’ibiza byibasira imyaka yabo bari barashyize muri Gahunda ya Leta y’Ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo.

Abishyuwe ni abo muri koperative Cyili, Ngiryi na Nyiramageni, aho bishyuwe amafaranga y’u Rwanda 13,538,113 nyuma y’aho hegitari 113 z’umuceri bahinze zangijwe n’ibiza mu minsi ishize.

Muri hegitari z’umuceri zangijwe n’ibiza zikaba zishyuwe uyu munsi, harimo 38 za koperative Cyili yishyuwe Frw 3,500,174; hegitari 30 za koperative Ngiryi yishyuwe Frw 4,453,862; na hegitari 45 za koperative Nyiramageni yishyuwe Frw 5,584,077.

Umuyobozi uhuza ibikorwa by’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Marion N Murundwa, yakanguriye abahinzi n’aborozi kwitabira iyi gahunda ya Leta y’Ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo kuko ituma bakora imirimo yabo kinyamwuga kandi ikabarinda igihombo baterwa n’ibiza.

Iyi gahunda ku bufatanye n’ibigo by’ubwishingizi, ikaba izwi nka ‘Tekana Urishingiwe muhinzi-mworozi’ ikorera mu turere twose tw’Igihugu ku gihingwa cy’umuceri n’ibigori naho mu bworozi ikaba yaratangiranye n’inka z’umukamo. Mu ngengo y’imari itaha Leta izongera ibihingwa n’amatungo byunganirwa mu bwishingizi.

Ku waba yifuza kujya muri iyi gahunda, MINAGRI igira iti “Umuhinzi cyangwa umworozi ushaka ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo ye yegera ikigo cy’ubwishingizi kimuri hafi cyangwa agoronome na veterineri bakamufasha.”

Ubu amatungo menshi amaze kujya mu bwishingizi, kimwe n’ubuso bunini bw’ubutaka, aho MINAGRI igira iti “Kuva iyi gahunda yatangira muri Mata 2019,  inka zigera ku  bihumbi bine zimaze gushyirwa muri gahunda y’ubwishingizi, muri zo  59 zarapfuye, izimaze kwishyurwa ni  51. Ubuso bungana na hegitari 1775,61 mu gihugu hose buri mu bwishingizi.”

Iyi gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo ndetse n’imyaka, igamije ko umuhinzi ahinga agatuza, umworozi na we akorora atuje, kuko igihe ahuye n’ibimwangiriza yishyurwa.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.