Abahinga mu kibaya cya Nyarutovu bishimiye gusubukura ubuhinzi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-09-2020 saa 08:28:57
Imirimo y'ubuhinzi yongeye gusubukurwa mu kibaya cya Nyarutovu

Abahinzi bahinga mu kibaya cya Nyarutovu mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, barishimira ko icyo kibaya cyatunganyijwe bakaba bongeye gusubukura ibikorwa by’ubuhinzi mu gihembwe k’ihinga 2021A nyuma yo guhura n’ibiza by’imvura idasanzwe byabaye muri Gicurasi 2020.

Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko bugiye gushakira igisubizo kirambye umugezi wa Nyarutovu wangiza imyaka y’abaturage hakorwa imirwanyasuri ku bufatanye n’abaturage.

Ikibaya cya Nyarutovu gifite ubuso bwa ha 32, cyateweho ibiro 800 by’imbuto y’ibigori yatuburiwe mu Rwanda. Abahinzi bagize Koperative Intwari mu buhinzi ikorera muri iki kibaya bagera kuri 572 bashimira ubuyobozi bwabagejejeho imbuto n’ifumbire ku gihe.

Hakizimana ni umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Mugunga banejejwe no kongera gusubukura ubuhinzi bwabo nyuma y’uko mu mezi yashize ikibaya cya Nyarutovu cyari cyarangiritse. Ahamya ko batangiye igihembwe k’ihinga cya 2021A biteguye bihagije.

Munyampotore Théoneste na we yagize ati: “Kuri uyu munsi twongeye kwishimira ko igihembwe k’ihinga gitangiye hano iwacu nk’abantu bagizweho ingaruka n’ibiza muri Gicurasi. Mu by’ukuri iki kibaya cyararengewe twumva turihebye kuko twabonaga hatazongera guhingwa ariko twarafatanyije nk’abaturage mu bishoboka byose turongera turahinga neza, twahawe ifumbire imeze neza n’imbuto ubu dufite ikizere ko tugiye kuzabona umusaruro uhagije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aimé François, yemeza ko bagiye gushaka uburyo bakumira amazi y’uriya mugezi wangiriza abaturage.

 

Yasabye abahinzi gushinganisha imyaka yabo kugira ngo nizajya yangirika bage bishyurwa.

Yanabakanguriye kongera umusaruro w’ubuhinzi hakoreshwa inyongeramusaruro, kwitabira gutera imbuto yatuburiwe mu Rwanda no kurwanya isuri.

Niyonsenga yakomeje agira ati: “Ntitugomba guhinga kubera ko imvura yaguye ahubwo dukwiye guhinga kubera ko igihe cyageze imvura ikazasanga hari icyo twakoze”.

Yagaragarije abaturage ko bashobora guhinga bagatera imbuto bakaba bavomerera igihe imvura yazagwira igasanga hari aho ya myaka igeze. Ikindi ni ugucukura imirwanyasuri kugira ngo ige igabanya ubukana bw’amazi igihe imvura yaguye.

Yabibukije no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Muri iki gihembwe k’ihinga cya 2021A mu Karere ka Gakenke biteganyijwe ko ku bigori hazahingwa ha 15.630, ha 231 ku ngano, ha 4.775 z’ibishyimbo ndetse hahingwe n’imyubati kuri ha 122.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.