27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Abadepite bashimye uko Polisi y’u Rwanda na RIB byuzuza inshingano

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-08-2020 saa 06:37:32
Polisi y'u Rwanda irashimirwa kuzuza inshinganomu Rwanda no mu mahanga

Mu myaka 20 ishize, Abanyarwanda mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko bishimira imikoranire myiza bagirana n’inzego z’umutekano haba mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse no mu bigamije iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Intambwe yatewe ishingiye ku ngamba zihamye Leta y’u Rwanda yafashe zo kunoza imikorere y’inzego z’umutekano, izitandukanya n’iz’ubutabera nk’uko byahoze mbere y’umwaka wa 2000.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo Polisi y’u Rwanda yavutse ifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaturage, ikomatanya ikitwaga “Gendarmerie Nationale” cyabarirwaga muri Minisiteri y’Ingabo, “Police Communale” yabarirwaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC y’icyo gihe) na “Police Judiciaire” yari igizwe n’abagenzacyaha babarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Uko imyaka yasimburanwaga ni ko Polisi y’u Rwanda yagendaga igira inshingano zitandukanye haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, bituma  ishibukaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera mu mwaka wa 2018.

Urwo rwego rwaje rufite inshingano zo kureba ibijyanye no gukora amadosiye y’ubugenzacyaha. Gusa izo nzego zikomeje kugaragaza umwihariko mu bunyamwuga n’ubwitange budasanzwe mu kuzuza inshingano zazo nk’uko byemejwe n’Abadepite.

Inteko Rusange y’Abadepite yaraye igejejweho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngendo yakoreye muri tumwe mu tumwe tw’Igihugu, mu rwego rwo kumenya no kugenzura bimwe mu bikorwa by’izo nzego.

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19

Visi Perezida w’iyo Komisiyo Mukandera Iphigénie, yasobanuye ko bahisemo gusura ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’ibya RIB hagamijwe kumenya aho Leta igeze yubaka ubushobozi bw’izo nzego no kumenya ibikorwa zimaze kugeraho kuva amategeko azishyiraho asohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda,yashyizweho n’Itegeko Nº 09/2000 ryo ku itariki 16 Kamena 2000 na ho RIB ishyirwaho n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017.

Ingendo muri Polisi y’u Rwanda

Depite Mukandera Iphigénie yavuze ko muri izi ngendo, abagize Komisiyo basuye ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga kiri i Remera mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Abagize Komisiyo basanga icyo Kigo gikora ku buryo bushimishije kandi kigenda gitera imbere mu bushobozi bw’ibikoresho n’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu bya mekanike, mu by’amashanyarazi, mu bya mudasobwa n’ibindi.”

Abagize Komisiyo bashimye intera Polisi y’u Rwanda igezeho yo gufungura mu gihe cya vuba mu Ntara ibigo bitatu bihoraho, icya Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, icya Huye mu Ntara y’Amajyepfo n’icya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, bizajya bisuzumirwamo ubuziranenge bw’ibinyabiziga bikazagabanya ingendo z’abazaga mu kigo k’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Abagize Komisiyo bashimye ibikorwa by’ubutabazi bya Polisi y’u Rwanda haba mu kuzimya inkongi y’umuriro cyangwa gutabara abari mu kaga mu gihe k’ibiza cyangwa mu zindi mpanuka, ibyo bikaba bitanga ikizere cy’uko bashobora gutabarwa igihe icyo ari cyo cyose.

Ingendo muri RIB

Komisiyo yari igamije kandi kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zitandukanye z’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha zijyanye no gukumira ibyaha nk’uko ziteganywa n’itegeko.

Komisiyo na none yanasuye ibikorwa bitandukanye bya RIB bishimangira uburyo urwo rwego rukataje mu kunoza inshingano by’umwihariko izijyanye n’ubutabera.

Polisi y’u Rwanda na RIB byashimiwe uruhare bigira mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo by’umwihariko mu kwita ku bahohotewe binyuze mu bigo bya Isange One Stop Centers.

Gusa hari imbogamizi zagaragajwe z’uko ibyo bigo bitagira abakozi bahagije bakora amasaha yose kugira ngo abahohotewe babigana nijoro bashobore kwakirwa igihe cyose.

Hari kandi imbogamizi za bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badashishikariza abana basambanyijwe n’abatewe inda kugana Isange One Stop Center ahubwo bakagira inama imiryango y’abakoze icyaha n’abagikorewe kwiyunga.

Abagize Komisiyo bashimye ukuntu ubuyobozi bw’ibitaro bukora uko bushoboye kugira ngo za Isange One Stop Center zuzuze inshingano zazo.

Nyuma y’ingendo, abagize Komisiyo basanze urwego rwa Polisi y’u Rwanda n’urwa RIB zishyira mu bikorwa inshingano nk’uko bigenwa n’amategeko.

Inteko Rusange yemeje iyo raporo ndetse inagaragaza ko hari n’ubushake bwo kuvugurura imbogamizi zagaragaye mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi.

Abaturage basigaye biyumva muri RIB nk’urwego rugaragaza ubunyamwuga mu rwego rw’ubugenzacyaha

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.