23°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Abacamanza n’abanditsi b’inkiko bakoze amakosa akomeye basezerewe

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 06-12-2019 saa 15:27:30
Mutabazi Harrison Umuvugizi w'Inkiko yavuze ko Inama Nkuru y’Ubucamanza yarukanye abo bacamanza n'abandi kubera amakosa akomeye bakoze

Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga yafashe ibyemezo binyuranye birimo  gusezerera burundu bamwe mu bacamanza nabanditsi mu nkiko bakoze amakosa akomeye mu kazi.

Umuvugizi w’Inkiko  akaba n’umugenzuzi wazo Mutabazi Harisson avuga ko mu bacamanza n’abanditsi b‘Inkiko Inama Nkuru y’Ubucamanza yabirukanye burundu mu kazi kubera amakosa akomeye bakoze.

Umugenzuzi wInkiko Mutabazi avuga ko mu birukanwe harimo Madamu Banashenge Victoire, wari umwanditsi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Madamu Mushimiyiryo Pacifique, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Mugabutwaza Munyeshyaka Vincent, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.

Abandi ni Shumbusho Abraham, wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Iyo nama y’Ubucamanza y’Ubucamanza yasezereye nta mpaka abanditsi mu nkiko kubera guta akazi. Umuvugizi w’Inkiko avuga ko abo bataye akazi ari Mukahirwa Clémentine, wari umwanditsi mu Rukiko rw’Ubujurire, Bwana Rukenura Kiyonga Pacifique, umushakashatsi mu byerekeye amategeko.

Abandi bacamanza nabanditsi bemejwe mu kazi

Nyuma yo gufatira ibyemezo bamwe mu bacamanza na bamwe mu banditsi b’Inkiko, iyo Inama Nkuru y’Ubucamanza yemeje mu kazi burundu abacamanza n’abanditsi b’inkiko barangije igihe k’igeragezwa.

Inama  Nkuru y’Ubucamanza yimuye bamwe mu bacamanza n’abanditsi  b’Inkiko, inemeza inyandiko zifasha imikorere  y’Ubucamanza.

Iyi nama kandi yashyize mu myanya bamwe mu bakozi mu Rukiko rw’Ikirenga, abo ni Madamu  Bukuba  Umulisa Claire, Umugenzuzi  w’Inkiko.

Mu Rukiko rw’Ubujurire

Ni Ingabire Louise ushinzwe kurengera abatanga buhamya n’abahohotewe naho  Abacamanza mu Nkiko Zisumbuye Hemejwe  Tashobya Bénon, Madamu Musabyimana Claudine, Musonera Robert, Abacamanza mu Nkikoz’Ibanze Madam Musabyimana M Médiatric, Madamu Mukamana Justine,  Bwana Simugomwa Séverin, Madamu Uwingabiye Alice Marie France, Bwana Uwizeyimana Bénjamin, na   Bwana Nshimiyimana Emmanuel.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.