Ababeshya imyaka muri “Junior NBA League- Rwanda” bazajya bafatirwa ibihano
Yanditswe na Nshim Janvier
Rwigema Paterne ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”, aratangaza ko ibigo by’amashuri bizajya bibeshya imyaka y’abanyeshuri bitabira amarushanwa ya “Junior NBA League- Rwanda” bagiye kuzajya bafatirwa ibihano bikarishye.
Yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo muri gahunda ya Junior NBA League -Rwanda yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’ibigo by’amashuri byitabira iri rushanwa, yabaye tariki 02 Ugushyingo 2018.
Rwigema yavuze ko basanzwe bazi iki kibazo, bityo ko bagiye kubihagurukira bakareba uburyo bafatira ibihano ababikora. Akomeza avuga ko bagiye kubihagurukira babikurikirane neza ababikora bazahanwe kuko baba bigisha abana kubeshya.

Rwigema Paterne utangaza ko ababeshya imyaka muri Junior NBA League- Rwanda bazajya bafatirwa ibihano
Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, atangaza ko bakomeje gukangurira amashyirahamwe y’imikino n’abandi bafatanyabikorwa nka siporo y’amashuri bababwira ko kubeshya imyaka ku bakinnyi atari ikintu kiza, ahubwo ko ari ukudindiza siporo y’igihugu.
Avuga ko bafitanye imikoranire n’ikigo k’igihugu k’Indangamuntu, bityo basaba ko mu gihe cyose bagiye gukoresha amarushanwa babiyambaza bakabafasha kugira ngo imyaka y’abana igaragare.
Iri rushanwa rya “Junior NBA League- Rwanda” rihuza ibigo by’amashuri yisumbuye (30) mu batarengeje imyaka 15 mu kiciro cy’abahungu n’abakobwa, biteganyijwe ko irya 2019 izaba muri Gashyantare 2019.