25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

87% by’ababyeyi mu Rwanda bonsa abana babo neza

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 04-08-2020 saa 09:38:06
Abagabo, abakoresha n'Abanyarwanda muri rusange barasabwa gushyigikira ibikorwa byorohereza ababyeyi barerera u Rwanda konsa neza

“Kuvutsa umwana amashereka ni ukumuvutsa iby’ibanze bimufasha gukura neza”. Ubwo ni bumwe mu butumwa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP) igenera Umuryango Nyarwanda isaba buri wese guha agaciro uburenganzira bw’umwana bwo konka amezi atandatu nta kindi avangiwe.

Ukwezi kwa Kanama k’uyu mwaka wa 2020 kwahariwe ibikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwo konsa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufashe ababyeyi konsa no guha abana ifashabere ikwiye duteze imbere imbonezamikurire y’abana bato”

Ubutumwa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP) yageneye ababyeyi n’abandi barera abana buvuga ko amashereka afite intungamubiri zose umwana akenera. Akamwongerera ubudahangarwa, akaba n’urukingo rw’indwara zishobora kumwibasira akiri muto.

Mucumbitsi Alexis uyobora ishami ry’imirire n’isuku muri NECDP avuga ko mu mezi 6 ya mbere umwana akivuka atungwa n’amashereka gusa, nta kindi avangirwa habe n’amazi. Iyo yujuje amezi 6 umwana akomeza konka akanahabwa imfashabere igizwe n’idyo yuzuye, ihagije kandi iteguranwe isuku.

Bwana Alexis Mucumbitsi uyobora ishami ry’imirire n’isuku muri NECDP

Bwana Mucumbitsi atangaza kandi ko imibare igaragaza ko 87% by’ababyeyi mu Rwanda bonsa neza. Gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka na byo biri kuri 80%.

Ati “Duhagaze neza ariko ni ngombwa guhora tubyibutsa kugira ngo bitazasubira inyuma.” Ni yo mpamvu ababyeyi bagomba gukomeza gushishikarizwa konsa uko bikwiye.”

Abakoresha na bo barashishikarizwa korohereza abakozi kugira icyumba cyo konsa ku murimo kuko bigira inyungu ku mwana, ku mukozi n’umukoresha; umwana agakura neza, nyina agakora atuje n’umukoresha akabona umusaruro ujyanye n’umurimo.

Abagabo mu ngo na bo barasabwa kugira uruhare rw’ibanze mu gufasha abagore babo konsa neza. Basabwa kubashyigikira, kubagaragariza urukundo n’urugwiro, kubibutsa amasaha yo konsa, kubashyigikira, kubaha ituze, kubaba hafi kenshi aho bishoboka n’ubundi buryo bwose bwatuma umubyeyi yonsa kandi n’umwana akonka neza.

Ubundi butumwa butangwa na NECDP ni ubukangurira abagore bamwe na bamwe cyane cyane abakiri bato bagenda bagaragaraho umuco utari mwiza wo kutonsa abana babo ku mpamvu zidafite ishingiro. Abagaragaraho uwo muco akenshi ngo baba bagamije kugumana isura cyangwa ishusho ya gikobwa, ngo amabere atagwa n’izindi mpamvu zitari zo.

Kuri iyi ngingo, impuguke mu bijyanye no konsa, Madamu Sylvie Nsanga agira ati: “Umubyeyi iyo ategura kubyara aba agomba no kwitegura kurera kandi ntiwarera utonkeje. Kuvutsa umwana amashereka ni ukumuvutsa ibyibanze bimufasha gukura neza. Ni ngombwa ko uwitegura kubyara anaterwa ishema ryo kuba umubyeyi mwiza.”

Mu Rwanda, ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe konsa, bizibanda ku biganiro gukangurira abantu b’ingeri zitandukaye, by’umwihariko ababyeyi akamaro ko konsa no guha abana bato ifashabere mu rwego rwo kubarinda igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Hari kandi ubukangurambaga ku bigo nderabuzima no mu midugudu kuri izo ngingo; bikazakomeza mu kwezi kwa kanama kose, kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.