18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Afungiwe kugurisha abamotari “hand sanitizer” yahagaritswe mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-08-2020 saa 17:27:46

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa “HUUREKA Desingectant” utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe avuga ko yawuguze mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Tariki ya 14 Kamena ni bwo Ikigo Gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority/ Rwanda FDA),cyahagaritse by’agateganyo ikwirakwizwa ndetse n’ikoreshwa ry’uwo muti.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA buvuga ko iyo miti yinjijwe mu Rwanda habanje kubimenyesha icyo Kigo kugira ngo iyo miti isuzumwe ubuziranenge bwayo ndetse hanasuzumwe n’ikoreshwa ryayo mbere y’uko ikwizwa mu baturarwanda.

Uwo muti winjijwe mu Rwanda n’Ikompanyi yitwa African Medical Supply Company Limited, ukaba warakozwe n’uruganda KEWS Coorporation rwo muri Koreya y’Epfo.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ya Tuyisenge Jean Claude ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu bucuruzi bw’ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.