17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-07-2020 saa 21:37:02

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF),Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru babiri kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020.

Abo basirikare bakuru ni Colonel Frank Mutembe  wagizwe Brigadier General, na Lt Col David Kamu Kanamugire wagizwe Colonel.

Brig. Gen. Mutembe ni Umuyobozi wa Brigade ya 307 muri RDF mu gihe Col. Kanamugire ayobora Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo (MoD).

Mu 2010, Brig. Gen. Mutembe yayoboye Batayo y’ingabo z’u Rwanda zari mu Butumwa bw’Amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID).

Izamura mu ntera ry’abo basirikare bakuru rikurikira iriheruka mu mpera z’umwaka ushize aho Perezida Kagame yakoze impinduka zitandukanye muri RDF, ari na bwo Gen Jean-Bosco Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.