26°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Muhanga: Bizeye ko imirimo yakomorewe izabafasha kuzahura ubukungu

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 03-06-2020 saa 18:30:04
Abatwara abagenzi kuri moto batangiye imirimo yo gutwara abagenzi uyu munsi babyishimiye (Foto Nyiraneza J.)

Imirimo yakomorewe harimo iyo gutwara abagenzi imodoka zigera hirya no hino mu ntara no mu Mujyi wa Kigali zatangiye uyu munsi, kimwe n’abatwara abagenzi kuri moto biraha abantu ikizere ko bagiye kuzahura imikorere, kuko bari bamaze igihe hari imirimo ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.                                                   

Umushoferi ukorera mu muhanda Muhanga-Kigali yatangarije Imvaho Nshya ko ubu barimo kugera i Kigali bitandukanye no mu gihe batarengaga intara.

Ati: “Ubu uko biri kuba tugera mu Mujyi wa Kigali, turizera ko abagenzi bazagenda baboneka, kuko burya hari abantu benshi b’ino i Muhanga bakorera i Kigali kandi bagataha buri munsi. Turizera ko mu byiciro bitandukanye abantu bagiye guharanira kuzahura  ubukungu.

Umugenzi wari muri gare yerekeza Iburasirazuba yavuze ko kuba ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zikomorewe ari amahirwe atuma abantu bongera gukora. Ati: “Nk’iwacu Iburasirazuba byari bigoye ko umuntu yajyayo, ariko ubu mbonye uko ntaha, bizamfasha kugira icyo nkora cyazamura ubukungu bwange kuko burya amafaranga agera kuri benshi mu gihe hariho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa”.

Umumotari mu Mujyi wa Muhanga yatangarije Imvaho Nshya ko kuba imirimo yo gutwara abagenzi yatangiye, ari amahirwe kuko atari kimwe no kwirirwa mu rugo nubwo abagenzi ari bake.

Ati “Abagenzi baracyari bake, baravuga ko ngo bamaze kumenyera kugenda n’amaguru. Gusa gukomorerwa ni byiza nubwo wakorera make utiriwe mu rugo, ushobora gukorera 500, cyangwa 1000 bikazagenda biza kuko na bo amafaranga yabashizeho.  Ni ukumenyereza umuhanda buriya bizaza”.

Aha ni kuri gare ya Muhanga, urujya n’urujya ruriyongera, moto zatangiye ingendo (Foto Nyiraneza J.)

Umudozi we yagize ati: “Abakiriya baracyari bake, ubundi ababatisimu, abageni ni bo batuma tubona akazi ku bwinshi. Muri iyi minsi ishize nta bwo twakoraga neza, ariko buriya ubwo imodoka zigenda na moto zigakora nibura amafaranga azaboneka. Ubwo imirimo itandukanye igenda ikomorerwa n’ubushobozi buzarushaho kuboneka abantu bongere barebe ko hari ukuntu ubukungu bwakongera bukazahuka, kuko burya igihe kirenze amezi abiri hari imirimo idakorwa, ubukungu buba bwahazahariye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent yatangarije Imvaho Nshya ko gukomorera ubucuruzi buhuza intara n’Umujyi wa Kigali kimwe n’abamotari bizatuma ubukungu buzamuka ku miryango yabo, akarere n’igihugu muri rusange.

Ati “Abamotari bariteguye bihagije ngo buzuze gahunda zose, amabwiriza yashyizweho na RURA ajyanye n’uko bazitwara n’ibyo bagomba kuba bujuje. Twabakanguriye gukomeza kwirinda iki cyorezo nubwo basubiye mu kazi. Urebye amezi abiri bamaze n’iminsi irengaho bicaye mu rugo badakora buriya ni igihombo gikomeye ku gihugu. Kuba imirimo itangiye bizagira akamaro, mu rwego rw’ubukungu hari byinshi bigeye kuzamuka byari byarahagaze, ubukungu buzazamuka”.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.