23°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Loni yahagurukijwe n’abarwayi ba #COVID19 bamaze kurenga miriyoni ku Isi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-04-2020 saa 12:26:12

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yemeje umwanzuro wo guhangana na Koronavirusi usaba ubwumvikane n’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’iki cyorezo gifite umuvuduko udasanzwe mu gukwirakwira ku Isi.

Nk’uko bitangazwa na France 24, Loni ifashe uwo mwanzuro wayo wa mbere mu gihe abarwayi ba Koronavirusi ku isi bamaze kurenga miriyoni, harimo abatahuwe vuba barenga ibihumbi 700.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO)  rishimangira ko iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 50 ku Isi yose, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari zo zifite umubare munini w’abahitanywe na cyo.

Loni irasaba ibihugu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri iki gihe, kandi ko icyorezo kidakwiriye kuba urwitwazo rw’ivangura iryo ari ryo ryose ryaba irishingiye ku ruhu, urwango n’ibindi byitirirwa guhangana n’icyorezo.

Na none bamwe mu badipolomate bitabiriye inama yafatiwemo uwo mwanzuro babajijwe, bashimangiye ko umwanzuro batoye ushyigikiye ubuvuzi mpuzamahanga ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo mu bukungu.

Uwo mwanzuro wemejwe wateguwe n’ibihugu nka Switzerland, Indonesia, Singapore, Norway, Liechtenstein na Ghana, wemezwa n’ibihugu 188 mu matora y’ibihugu 193 bigize Loni.

U Burusiya ni bwo butemeranyijwe n’uwo mwanzuro mu bihugu bifite ububasha bwo gutora, bushyigikirwa n’ibihugu bine ari byo Repubulika ya Centre  Afrique, Cuba, Nicaragua na Venezuela.

Igitekerezo cy’u Burusiya cyashyigikiwe na bake na cyo gishimangira ubufatanye bw’amahanga ariko hakiyongeraho gukaza ibihano mpuzamahanga ku bihugu bigenda biguru ntege cyangwa bidashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya iki cyorezo. Abenshi banzuye ko ibihano bishobora kuba inzitizi mu guhangana na Koronavirusi.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.