19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

271 bakize COVID-19 mu Rwanda hapfa undi muntu

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-10-2020 saa 20:24:09

Kuri uyu wa Mbere  tariki ya 12 Ukwakira 2020, hatangajwe urupfu rw’umugabo w’imyaka 51 ubaye uwa 32 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abantu bashya 271 bakize icyo cyorezo batumye umubare w’abamaze gukira bose ugera ku 3,877 bangana na 79% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa. 

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umuryango w’uwo mugabo witabye Imana.

Uyu munsi kandi hatangajwe ko habonetse abarwayi bashya 9 barimo 8 babonetse mu itsinda ry’abatwara amakamyo mu Karere ka Nyagatare n’undi umwe wo mu Karere ka Kayonza.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 4,905. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 996.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,149, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 521,137.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini zari zimaze zisubitswe mu rwego rwo kubanza kugenzura imiterere y’icyorezo mu Gihugu.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, kuko imibare y’abandura bashya yongeye kugabanyuka ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi abiri ashize.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 580.1 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 305.6 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 38.4 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 37.9 barimo abasaga  miriyoni 28.5 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 84.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “271 bakize COVID-19 mu Rwanda hapfa undi muntu”

  1. Abaturage, abanyarwanda n’abaturarwanda, umuhate no kudatezuka ku ngamba z’ubwirinzi. Muri ab’agaciro mukomereze aho. Abashyize hamwe nta kidashoboka. Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.