17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

21-31 Nyakanga: Hateganyijwe imvura mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 21-07-2020 saa 16:56:32

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko hateganyijwe imvura mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu hagati y’itariki 21- 31 Nyakanga 2020, iri hagati ya mirimetero 0 na 20.

Mu itangazo ryashyizwe ahabona na Meteo Rwanda ni uko mu karere ka Rubavu n’ibice bihana imbibi nako mu turere twa Rutsiro na Nyabihu hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 15 na 20.

Ahasigaye mu turere twa Nyabihu na Rutsiro hiyongeraho uturere twa Musanze, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 10 na 15.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguruno mu bice bimwe na bimwe byo mu Ntara y’Amajyaruguru hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 5 na 10.

Ahasigaye hose hateganyijwe imvura iri munsi ya mirimetero 5, aho igice kinini kigize Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga hateganyijwe imvura iri munsi ya mirimetero 1.

Iyi karita iragaragaza uko imvura izaba yifashe hagati ya 21-31 Nyakanga 2020

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.