15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

2020/2021: RRA izinjiza imisoro n’amahoro miriyari 1.564.4

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 20-11-2020 saa 21:10:10

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yatangaje ko mu mwaka wa 2020/2021, RRA yihaye intego yo kwinjiza mu isanduku ya Leta imisoro n’amahoro ingana na miriyari 1.564.4.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo hashimirwaga abasora neza ku nshuro ya 18. Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali yagize ati “RRA yihaye intego yo kwinjiza mu isanduku ya Leta imisoro n’amahoro ndetse n’andi mafaranga atari imisoro, bingana na miriyari igihumbi na magana atanu na mirongo itandatu n’enye na miriyoni magana ane (1,564.4)”.

RRA yahawe intego yo kwinjiriza uturere imisoro n’amahoro bingana na miriyari 75 na miriyoni 900. Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2019/20, RRA yashoboye kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro dukusanya, angana na miriyari 1,516.3; ku ntego yari ifite ingana na miriyari 1,589.0; ni ukuvuga ko intego yagezweho ku gipimo cya 95.4%; bisobanuye ko ku ntego y’umwaka habuzeho miriyari 72.8 Frw.

Ati: “N’ubwo bimeze gutyo ariko, habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018/19”.

Ruganintwali avuga ko umwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2020/2021 RRA yawutangiye neza, kubera ko mu gihembwe cya mbere cyawo (Nyakanga-Nzeri 2020) yageze ku ntego yari yahawe mu gukusanya imisoro n’amahoro ndetse iranayirenza.

Ati: “Twashoboye kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga agizwe n’imisoro, n’andi atari imisoro angana na miriyari 375.4, mu gihe umuhigo twari twahawe wari uwo kwinjiza miriyari 354, uwo muhigo w’igihembwe cya mbere tukaba twarawesheje ku gipimo kingana na 106.1%, bisobanuye ko ku mafaranga yose twari twasabwe kwinjiriza Leta twarengejeho 6.1% ahwanye na miriyari 21.4”.

Bafakurera Robert, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, avuga ko nubwo bizihije uyu munsi bahanganye n’icyorezo cya COVID-19, bishimira ko u Rwanda rwashoboye guhangana nacyo.

Ati: “Tubikesha ubuyobozi bwiza bwacu bwashoboye guhangana nacyo, tugashimira ubuyobozi bwacu buturebera kure. Nubwo habayeho ibihe bidasanzwe abikorera nta bwo twacitse intege ahubwo twateye intambwe idateze gusubira inyuma”.

Akomeza avuga ko nkuko Abikorera biyemeje kubaka ubucuruzi bw’umwuga, ngo biteguye kunoza ibikorwa byabo biyubakira igihugu, bihesha agaciro.

Bafakurera avuga ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa iwacu  “Made In Rwanda” bazayiteza imbere baharanira ko umubare w’ibitumizwa mu mahanga bigabanuka ahubwo ibyoherezwa mu mahanga bikongerwa.

RRA yashimiye abasora neza

Abashimiwe bose hamwe ni 34 bakaba baramenyekanishije umusoro ku gihe, bitabira gukoresha ikoranabuhanga  “EBM” ryashyizweho na RRA, kuba nta mwenda w’imisoro babereyemo Leta, kuba baritabiriye gahunda ya “Made In Rwanda”. Hashimiwe abasora banini, abasora baciriritse, abasora bato, abakoresheje EBM neza n’abandi.

Abasoze neza mu kiciro k’Inzego z’ibanze

Nkundunkundiye Jean Bosco wo mu karere ka Gasabo, yinjije mu isanduka ya Leta miriyari 203,458,987 kubera ibikorwa byo gukodesha inyubako mu Mujyi wa Kigali.

Madame Nyirabizimana Zirippa utuye muri Kicukiro yinjije mu isanduka ya Leta miriyoni 62,259,477.

Institut Don Bosco yo muri Nyarugenge yatanze akazi ku bantu 200, yinjiza miriyoni 26,864,000 mu isanduka ya Leta.

Abasora bato basoze neza 2019/2020

Hotel Gorilla Zone Ltd ikorera mu karere ka Musanze no muri Nyungwe, yinjije mu isanduka ya Leta miriyoni 352,784,893.

Babbly ikora ibikorwa by’ubuvuzi yinjije mu isanduka ya Leta miriyoni 272,651,758.

Ikigega Agaciro Development Fund kinjije mu isanduka ya Leta miriyoni 236,335,784.

FH Association Rwanda muri Gasabo, yashimiwe.

Abasora baciriritse

Kampani ikora ubwubatsi “Mass Design Studio LLC”  yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na 952,911,304.

Ishuri ryigisha ubukerarugendo  “Davis College” ryo muri Nyarugenge ryashimiwe.

RIM (Réseaux Interdiocesain de la Microfinance) yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyoni 36,601,602.

SNV-Rwanda yo mu karere ka Gasabo, yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyoni 350,694,186.

Ikigo gihuje ibigo by’ubuvuzi ‘BUFMAR’ yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyoni 314,434,340

Ikiciro kidasanzwe

Sosiyete icuruza imiti  “KIPHARMA ” yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyari 6,760,362,644.

KFC yo mu Karere ka Kicukiro.

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori  yinjije miriyoni 820,460,286.

Sosiyete ibika ibicuruzwa  “DP World Logistics Ltd”
Yinjije mu isanduka ya Leta angana na miriyoni 459,158,595.

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori 460,246,274 VIVO Energy Rwanda Ltd

Made In Rwanda:

VIVA Products Matela Dodoma yinjije mu isanduka ya Leta miriyari 1,602,951,633.

Uruganda rukora ibyuma  “Imana Steel Rwanda Ltd” rwinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyari 604,961,995.

Abasabye Fagitire ya EBM:

Patrick Habiyaremye wasabye facture 50 mu gihe kitageze ku mwaka, yashimiwe.

Undi washimiwe ni umuturage wo mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba wasabye fagitire 43.

Abasora banini:

BRALIRWA, Kampani ikora inzoga, yinjije umusoro mu isanduka ya Leta ungana na miriyari 30,765,491,810.

Isosiyete y’itumanaho ya MTN, yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyari 27,861,804,372.

Isosiyete ikwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga ERICSSON, yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyari 8,268,018,604.

Equity Banki yinjije mu isanduka ya Leta miriyari 4,210,377,546.

Rwanda Mountain Tea, isosiyete itunganya icyayi hirya no hino mu gihugu, yinjije mu isanduka ya Leta amafaranga angana na miriyari 3,423,454,240.

Abasora b’indashyikirwa bahoraho:

Banki y’Ubucuruzi BK

Busirari Jacques ufite isosiyete ikora amarangi, yinjije mu isanduka ya Leta miriyari 1,641,247,438

Abafatanyabikorwa ba RRA bashimiwe:

MINALOC
RDF
RNP
RISA
PSF

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.