21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

2020 izarangira ibigo bine byiyongereye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-02-2020 saa 18:31:26
Pierre Célestin Rwabukumba, umuhuzabikorwa w'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje amavugurura agamije koroshya ishoramari muri gahunda ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business’, Isoko ry’Imari n’Imigabane RSE, rivuga ko uyu mwaka uzarangira kuri iryo soko hiyongereyeho ibigo bine bikava ku munani biriho ubu mu gihe hakenewe ibigera nibura ku 10.

Muri raporo iherutse ya ‘Doing Business 2020’, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri ku mugabane w’Afurika, no ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ariko rusubira inyuma ho amanota 100 ku ngingo yo kurengera abashoramari bato; bisobanurwa ko mbere bajyaga bareba ku buryo igihugu gishyiraho amategeko abarengera ariko uyu mwaka barebye n’uburyo isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu rihagaze n’uburyo sosiyete nto ziryitabira.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, avuga ko nubwo kugeza ubu kuri iryo soko hakiriho ibigo umunani, hari ikizere ko biziyongera ariko nta cyo byangiza ku bacuruzi n’ibikorwa byabo kuko ari ingingo nshya. Ati “Kugeza ubu hariho ibigo umunani, nta bindi biriyongeraho, ariko biri mu nzira zo kwiyongera bishyashya.

Ibigo ni kimwe n’ubundi bucuruzi (business) ubwo ari bwo bwose, bagomba kubishaka, bakiyandikisha tukareba niba bujuje ibyangombwa. Ahari abarimo babishaka rwose, ibigo byinshi birimo bibishaka ubu birimo kwiga ibikenewe kandi bishobora kuza umwanya uwo ari wo wose. Nta bwo biri munsi y’ibigo nka bine ariko biterwa nanone n’ukuntu byiteguye kuko nta bwo ari twe tubitegurira.”

Rwabukumba akomeza avuga ko muri rusange ibigo bititabira ku bwinshi kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane. Ati “Nta bwo babyitabira ari byinshi kuko isoko erega riracyari rishya; biriya bya ‘Doing Business’ nta kintu bikanganyeho cyane urebye kuko ntaho bihuriye no gukora ubucuruzi hagati aho.

Muri raporo ya ‘Doing business’ bongereyemo iriya ngingo nshyashya batanabitubwiye, icya kabiri iriya ngingo bashyizemo itugereranya na NewYork (muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika) imaze imyaka 200 ifite isoko ry’imari n’imigabane ku rwego rw’Isi yose; ni ukuvuga ngo aho batubaruye ni ho babarura New York, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bushinwa na bya bihugu byose ariko ubwo tugomba kugendera ku rwego mpuzamahanga.”

Akomeza asobanura uko ikizere gihagaze, ati “Ikizere cyo kirahari kuko uyu mwaka (2020) urajya kurangira  nibura twakiriye ibigo bigera no kuri bine.”

Imvaho Nshya yaganiriye n’Ikigo ‘Umujyojyo Investment Group Plc’ kirimo kwinjira mu isoko ry’imari n’imigabane, gitangaza ko inzira zoroshye kandi bitanga amahirwe ku bantu bose kuba abanyamigabane bakagera ku iterambere ry’abishyize hamwe.

Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo Umujyojyo, yagize ati “Turi kubitegura kujya kuri iryo soko kuko turi kuzuza ibyo badusabye, ariko impamvu yatumye tubitekereza ni uko Umujyojyo ari sosiyete y’ishoramari irimo abantu benshi kandi bafite icyo bahuriyeho, mu bitekerezo byacu turashaka gukora ishoramari rinini ku buryo turi gutekereza gushyiraho Banki y’Ubuhinzi (Banque Agricolle) izajya iguriza abahinzi-borozi gusa cyangwa abantu bashaka gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu gukuraho amananiza ku basaba izi nguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi asanzwe.

Ubu birasaba ko tujya ku kigo RSE bakaduha uwo bita ‘Financial Advisor’, umujyanama mu by’imari, tukaganira, tukamwereka uko imari shingiro yacu ihagaze n’imiterere y’ikigo cyacu, noneho tugahita tujya ku isoko. Turateganya ko mu kwezi kwa gatatu tuzaba tumaze kugera ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.”

Ikigo kigiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kiba gihaye rugari kuri bose kujya kukiguramo imigabane bakunguka uko imigabane igiye yongera agaciro ku isoko.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.