27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

2019/2020:  MINAGRI yashyize mu bikorwa ingengo y’imari kuri 85%

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 27-05-2020 saa 13:56:59

Abahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’ibigo biyishamikiyeho RAB na NAEB, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, babwiye Abadepite ko bakoresheje ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ku kigero cya 85%.

Abahagarariye MINAGRI, RAB na NAEB bavuga ko bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi,uw’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, gukora ibikorwa remezo byo kuhira imyaka, kubaka ubwanikiro n’ibindi.

Abahagarariye Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho babwiye  Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ko ingengo y’imari bahawe mu mwaka wa 2019/2020, bayishyize mu bikorwa ku kigereranyo cya 85% kandi hakaba hari ibindi bikorwa bigikorwa mu mezi asigaye.

Mu mishinga MINAGRI iteganya gukora muri uyu mwaka, harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri, ibigori, ibirayi, imyumbati, urutoki, imiteja, urusenda, soya, n’ibindi bihingwa kandi bakazateza imbere ubworozi bw’inka, ingurube, inkoko n’andi matungo.

Mu mishinga minini bateganya, bavuze ko bazubaka ibigega byo guhunikamo imyaka bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira toni 10,000 z’ibigori na toni 5,000 z’ibishyishimbo. Hari kandi no kubaka imiyoboro izafasha mu kuhira imyaka ya Nasho mu karere ka ka Kirehe, Rurambi, Bugesera n’indi.

MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho kandi bavuze ko bazakora ibikorwa byo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byangijwe n’imvura yaguye muri uyu mwaka wa 2020.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

2 Comments on “2019/2020:  MINAGRI yashyize mu bikorwa ingengo y’imari kuri 85%”

  1. Dukomeje gushyGushimira MINAGRI,RAB,NAEB ndetse nabafatanyabikorwa band I mugushyira mungiro imihigo . mboneyeho gusaba MINAGRI gukorana na MINEDUC mugutanga ubumenyi ngiro kubanyeshuri biga ubuhinzi nu bworozi .

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.