2017-2024: Abatuye mu mahanga bitezweho gukomeza kubaka urwababyaye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 09-08-2019 saa 13:12:08
Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MINAFFET, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko Abanyarwanda batuye mu mahanga muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017- 2024 bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Amb. Nduhungirehe, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku Isi, izakomeza gushishikariza Abanyarwanda batuye mu mahanga gukomeza kwishyira hamwe, hagamijwe kubashishikariza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Ati “Twifuza ko bakomeza gufatanya n’Ambasade mu bikorwa bya Leta, n’ibikorwa byo kwigira no kwiteza imbere. Ambasade na Guverinoma tubaba hafi tukabategura mu bikorwa byo gushora imari mu bihugu bakoreramo. Hari abadiyasipora bishyira hamwe bakubaka inzu hano mu Rwanda, hari n’abatera inkunga abakoresha ubwisungane mu kwivuza mu turere dutandukanye.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ibyo byatangiye kandi ko icyo bisaba ari uko bashyiramo ingufu, ibyo Abanyarwanda batuye mu mahanga bakora bigatera imbere kugira ngo noneho bazage no mu bikorwa by’ubukungu aho bari, bashyireho amasosiyete y’ubucuruzi aho batuye ndetse no mu Rwanda. Ati “Turimo gushaka gushyiramo ingufu kandi byose tuzabikorana na za diyasipora zo hirya no hino ku Isi.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Amb. Nduhungirehe, agaragaza ko nta mibare igaragaza igipimo cy’uruhare Abanyarwanda batuye mu mahanga bazaba bamaze kugeraho mu 2024 muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Nta bwo twamenya neza umubare ariko icyo tuzi ni uko diyasipora tugomba kugendana. Abanyarwanda benshi bagenda baza hano mu Rwanda ibyongibyo na byo bizakomeza. Uko tugenda tugira abantu benshi ni nako tugenda dukangurira Abanyarwanda batuye mu mahanga kwishyira hamwe kugira ngo na bo bagire ibikorwa bibyara inyungu, ibikorwa bigirira akamaro igihugu cyabo, turizera ko mu myaka iri imbere bizakomeza.”

Amb. Nduhungirehe yemeza ko diyasipora imaze gutera imbere kuko ngo diyasipora ya 2019 si yo ya 2010 kuko hari benshi batashye kubera ko bari bafite impungenge bityo bikagirwamo uruhare na bamwe mu banyarwanda bazi ukuri kandi bigatanga umusaruro.

Ati “Hari benshi batari bafite ibikorwa bibateza imbere ariko ubu birahari kandi tuzakomeza kubiteza imbere nka Guverinoma y’u Rwanda.”

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.