28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

01 Kamena 1994: MINUAR yahagaritse kuvana Abatutsi muri Hotel des Mille Collines

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-06-2020 saa 11:54:06

Ku wa 31 Gicurasi 1994, umusirikare mukuru wa MINUAR ukomoka muri Senegal, Kapiteni Mbaye Diagne, yahitanywe n’igisasu kuri bariyeri y’ingabo za Leta n’Interahamwe, yanga ko abantu yari aherekeje bavanwa n’Interahamwe muri za Kamyo zari zibatwaye bavanywe na MINUAR muri Hotel des Mille Collines, bajyanywe mu gice cyagenzurwaga na FPR-INKOTANYI.

Bukeye bwaho, tariki ya 01 Kamena 1994, MINUAR yatangaje ko ihagaritse ibyo bikorwa byo kwimura abantu mu gihe cyose itarabona ikizere ko bariyeri zivanywe mu muhanda kandi abasirikare ba Leta n’Interahamwe bakareka gukomeza kubangamira akazi ka MINUAR. Ibyo bikorwa by’ingabo za Leta n’Interahamwe byo kubangamira igikorwa cyo kwimurira abantu mu gice cyagenzurwaga na FPR-INKOTANYI, byahaye abicanyi umwanya wo gukomeza gukora Jenoside ku Batutsi bari bakihishe muri Kigali.

Aba batutsi bishwe muri aya matariki bashoboraga gukizwa mu gihe cyihuse iyo Guverinoma y’Abatabazi yubahiriza ibyari byemeranyijweho hagati ya FPR-INKOTANYI n’ubuyobozi bw’ingabo z’iyo Guverinoma byo kureka MINUAR ikimura abantu ibajyana mu gice bifuza kujyamo.

Kuri uwo munsi, radiyo mpuzamahanga zitandukanye zirimo Radio Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI), Radio y’Abongereza BBC, Radiyo Ijwi ry’Amerika na Radiyo Ijwi ry’u Budage (Deutsche Waelle), zatangaje ibikubiye mu itangazo rya MINUAR byerekeye anketi ku iyicwa ry’Abatutsi mu nkambi z’i Kabgayi.

Muri iryo tangazo, MINUAR yasobanuye ko intumwa zayo zagiye mu nkambi ya Kabgayi zibona koko amakuru agaragaza ko hari Abatutsi bavanywe muri iyo nkambi bakicwa n’Interahamwe n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi. MINUAR yasobanuye ko intumwa zayo zashoboye no kubona imwe mu mibiri y’abantu bishwe, ariko MINUAR yirinda kugira byinshi itangaza ku mubare w’abishwe nubwo amakuru yari yatangajwe n’itangazamakuru ndetse n’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta nka CICR na OXFAM yakoreraga muri iyi nkambi yari yavuze ko hishwe mu gihe gito cyane abantu barenga magana atanu (500).

Kuri uyu munsi kandi, Minisitiri w’Ingabo w’Igihugu cya Canada yaje mu Rwanda areba ibijyanye n’imibereho y’ingabo za Canada zari muri MINUAR, aniga uburyo Canada yazohereza inzobere zigera kuri magana atatu mu bijyanye n’itumanaho, Igihugu cye cyari cyemeye kohereza mu Rwanda mu rwego rwo guha ingufu igice cya kabiri cyiswe MINUAR II cyari cyemewe n’Umuryango w’Abibumbye ko wakongera abasilikare bayo n’abandi bakozi ba MINUAR.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangaje amakuru avuga ko Igihugu cya Misiri cyagurishije intwaro Guverinoma y’Abatabazi zifite agaciro k’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000$) by’amadolari y’Amerika, bikaba byarakozwe hirengangijwe icyemezo cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi cyabuzaga ibihugu byose kugurisha intwaro Guverinoma y’u Rwanda n’ingabo zayo kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.